Umwe tuzumva yafashe undi mu ijosi! Nyuma ya Camara, undi mukinnyi w’umunyamahanga wa Rayon Sports ashobora kuzafatana mu ijosi na Haringingo Francis kubera impamvu yatumye benshi bibaza ku kintu uyu mutoza yageza kuri iyi kipe

 

Umukinnyi ukomoka hanze y’u Rwanda ukinira ikipe ya Rayon Sports ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Burundi, Mbirizi Eric ntabwo arimo kumvikana na Haringingo Francis ukomeje kuvugisha benshi.

Ku mukino ikipe ya Rayon Sports yakinnye na Gorilla FC ntabwo umurundi Mbirizi Eric  yigeze agaragara kuri uyu mukino bitewe ni uko atacyumvikana na Haringingo Francis utoza iyi kipe y’abafana benshi hano mu Rwanda.

Mbere y’uyu mukino byavugwaga ko uyu musore nubundi atazawugaragaramo bijyanye ni uko no ku mukino Rayon Sports yatsinzemo Police FC mu mukino w’igikombe cy’amahoro ntabwo yari mu banyamahanga iyi kipe yari bukoresha ariko ntayindi mpamvu ahubwo ngo ntabwo acyumvikana n’uyu mutoza bakomoka mu gihugu kimwe.

KIGALI NEWS twamenye ko impamvu ikomeje gutuma Mbirizi Eric asubira inyuma ndetse bikanatuma kugeza ubu atumvinanana n’uyu mutoza ngo ni uko Haringingo Francis amaze iminsi amwumvisha ko ari umuswa ntakintu agifasha Rayon Sports kandi yaramuzanye amwitezeho byinshi ngo yaje hano mu Rwanda yigira mu bye yibagirwa akazi.

Mbirizi Eric akiza hano mu Rwanda benshi babonye umukino we wa mbere Rayon Sports ikina na Vipers yo muri Uganda bahise bemeza ko iyi kipe yaguze umukinnyi mwiza kandi ukomeye bitewe ni uko yigaragaje mu buryo bukomeye ndetse akanigaragaza ko ari ku rwego rwo hejuru. Gusa we yemeza ko ibi byose ari byo byatumye camera uko ameze ubu.

Ikipe ya Rayon Sports ibibazo bikomeje kwiyongera ibyari byarahishwe bikomeje kujya hanze kubera iri mu bihe bitari byiza kugeza ubu. Urutonde rwa shampiyona ruyobowe na Kiyovu Sports n’amanota 60 ikurikiwe na APR FC ifite amanota 57 Izi zose zikaba zikurikiwe na Rayon Sports yagumye kuri 55 nyuma yo kugayika cyane ikanyagirwa na Gorilla FC.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda