Agahimbazamusyi ikipe ya Mukura Victory Sports yemereye abakinnyi nibaramuka batsinze Rayon Sports katumye Abareyo bakuka umutima ku buryo budasanzwe

Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura Victory Sports bwategeye abakinnyi b’iyi kipe agahimbazamusyi gashimishije nibaramuka batsinze ikipe ya Rayon Sports mu mukino ubanza w’Igikombe cy’Amahoro ndetse bakazanayisezerera.

Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatatu tariki 10 Gicurasi kuri Stade ya Huye ikipe ya Mukura Victory Sports izakira Rayon Sports mu mukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko Mukura Victory Sports gutsinda uyu mukino buri mukinnyi azahabwa akabakaba ibihumbi 100 by’Amanyarwanda.

Mu mikino ibiri Rayon Sports na Mukura Victory Sports zahuyemo muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2033 yose barayinganyije aho umukino ubanza warangiye ari ibitego 2-2, mu gihe uwo kwishyura warangiye ari 1-1.

Uretse umukino uzahuza Rayon Sports na Mukura Victory Sports, kuri Kigali Pele Stadium ikipe ya APR FC izacakirana na Kiyovu Sports izi zombi zikaba zinahabwa amahirwe yo kwegukana ibikombe byombi bikinirwa mu Rwanda.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda