Umutoza Carlos Ferrer yakojeje isoni umukinnyi w’inkingi ya mwamba muri APR FC na bagenzi be babiri bishimangira ko atazongera kubahamagara mu Ikipe y’Igihugu Amavubi, uwa Rayon Sports we yamukomeye amashyi amuvuga imyato mu buryo budasanzwe

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi itozwa na Carlos Alos Ferrer yaraye ikinnye umukino wa gishuti n’ikipe y’igihugu ya Ethiopia umukino urangira u Rwanda rutsinzwe igitego 1-0.

Uyu mukino wa gishuti wari umukino wo kureba uko abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi biteguye umukino uzayihuza na Benin ubanza uteganyijwe ku wa Gatatu tariki ya 22 Werurwe 2023.

Uyu mutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Carlos Alos Ferrer nyuma yo gutsindwa na Ethiopia igitego 1-0 yatangaje ko ikipe ye yakinnye neza ariko gutsinda ibitego birabura.

Mu magambo ye yanenze cyane abakinnyi 3 barimo Mugisha Gilbert, Muhozi Fred ndetse na Mugenzi Bienvenue bakinnye ku munsi w’ejo bataha izamu bakabura ibitego kandi bari bahawe imipira myinshi kandi myiza bagombaga kubyaza umusaruro, ni mu gihe yashimiye myugariro w’ibumoso Ishimwe Ganijuru Elie winjiye mu kibuga asimbuye Ishimwe Christian wa APR FC.

Uyu mukino umutoza yakoresheje abakinnyi benshi kuko yagiye ahindagura abakinnyi kugira ngo arebe urwego rw’abakinnyi bose afite kugeza ubu ari nabo azakoresha mu mikino 2 bazakina na Benin hagati ya tariki 22 na 27 Werurwe 2023.

Related posts

Umukinnyi mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda, avuga ko ataje i Kigali “kubara amazu” [AMAFOTO]

EURO 2024: U Bufaransa bwasezereye Cristiano na Pepe imbokoboko, Mbappé yishimira kunywa umuti urura [AMAFOTO]

Rayon Sports yahamije ko yasinyishije myugariro wahoraga ahanganye n’uwo mukeba iherutse gusinyisha