FERWAFA yongeye gutera umujinya Rayon Sports ba APR FC kubera uburyo igiye kuzihemukira ku buryo bukomeye

Ikipe ya APR FC, Rayon Sports ndetse n’izindi kipe zibarizwa mu mujyi wa Kigali kugaruka kwakirira imikino yazo kuri sitade yitiriwe Pele hano mu Rwanda bishobora guterwa ipine.

Hashize amezi 3 Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru hano mu Rwanda FERWAFA ifatanyije na FIFA, batangiye kuvugurura Sitade ya Kigali i Nyamirambo kugirango yakirirweho umukino wari buhuze abakozi ba FIFA muri kongere yari bubere hano mu Rwanda.

Iyi Sitade yaravuguruwe ndetse n’ibyagombaga kuyiberaho mbere ya Kongere ya FIFA yabaye tariki ya 16 werurwe 2023 biraba, ndetse kandi iyi Sitade yanahinduriwe izina yitwa Kigali Pelé Stadium.

Iyi Sitade igitangira kuvugururwa amakipe yose yahakiriraga imikino yayo yahise ashaka izindi Sitade azajya yakiriraho kugeza zongeye kwemerwa kuyigarukaho.

Byari biteganyijwe ko kuva tariki 16 werurwe 2023, nyuma ya kongire ya FIFA amakipe yose yagombaga kuba yemerewe kugaruka kuri iyi Sitade ariko amakuru KGLNEWS twamenye ni uko iyi Sitade hari ibikiri kuvugururwa mo ntabwo amakipe arimo APR FC, Rayon Sports, Gasogi United, Police FC, Kiyovu Sports ndetse na Gorilla FC zishobora kuzasubukura imikino ya Shampiyona zikinira aho zakiniraga muri iyi minsi.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda izasubukurwa tariki ya 31 werurwe 2023, hakinwa umukino w’umunsi wa 25 kuko umunsi wa 24 warasubitswe. APR FC niyo ikiyoboye Urutonde n’amanota 49 ikurikiwe na Kiyovu Sports n’amanota 47 hamwe na Rayon Sports ifite amanota 46.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda