Rayon Sports igiye kunaga Kiyovu Sports muri dumbuli maze iyitware abakinnyi b’ibitangaza yagenderagaho

Abakinnyi babiri b’ikipe ya Kiyovu Sports bakomoka mu gihugu cy’u Burundi, Nshimirimana Ismail Pitchou na Bigirimana Abedi banze kongera amasezerano muri Kiyovu Sports bikaba bivugwa ko bifuza kuzakinira Rayon Sports mu gihe bizaba byanze ko berekeza hanze y’u Rwanda.

Aba bakinnyi bari ku isonga mu bari gufasha iyi kipe kwitwara neza mu mwaka w’imikino wa 2022-2023 aho ikipe yabo iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 47 mu mikino 23 bakarushwa amanota abiri na APR FC yicaye ku isonga.

Amakuru dukesha Radio 10 ni uko Nshimirimana Ismail Pitchou na Bigirimana Abedi bamaze gufata umwanzuro w’uko nibaterekeza gukina hanze y’u Rwanda nta y’indi kipe bazakinira itari Rayon Sports.

Impamvu nyamukuru aba bakinnyi Mpuzamahanga bakomoka mu Burundi bifuza kuzakinira Rayon Sports ni uko babonye ko iyi kipe ifite abafana b’indashyikirwa ku buryo nta mukinnyi utakwifuza kuyikinamo.

Uretse abo bakinnyi bakomoka mu Burundi, biravugwa ko na myugariro wo ku ruhande rw’iburyo Serumogo Ally Omar ari mu nzira zo kuzerekeza muri Rayon Sports mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Rayon Sports irateganya kuzirukana abakinnyi benshi bo hagati mu kibuga barimo Mugisha Francois, Raphael Osaluwe Olise, Nishimwe Blaise na Paul Were Ooko, akaba ari nayo mpamvu yifuza kuzabasimbuza abakinnyi b’ibihangange.

Related posts

Rayon Sport yongeye gusogongera kuntango y’ubuki nyuma yigihe ishaririwe

Rayon Sport yongeye guca agahigo ko kwinjiza akayabo kumukino umwe. dore akayabo Rayon Sport yinjije kumukino wa kiyovu

Nyamirambo Kabaye abafana ba Rayon Sport bazindukanye amasekuru bavuga ko baje gusekura isombe