Umusore wigaga muri Kaminuza ya UTAB waburaga iminsi mike ngo amurike igitabo yishwe urupfu rubi

Umusore witwa Ndihokubwimana Jean Paul wigaga muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga ya Byumba (UTAB), yapfuye azize impanuka yakoze ku wa 19 Kamena 2024, ubwo yari agiye mu myiteguro yo kumurika igitabo (Defence).

Ndihokubwina Jean Paul akomoka mu Karere ka Burera, akaba yaraguye mu mpanuka yakoze ajya kuri Kaminuza ya UTAB iherereye mu Karere ka Gicumbi, agiye kwerekana ko ibyo yasabwaga na Kaminuza yabirangije kugira ngo amurike igitabo. Amakuru avuga ko imodoka yari arimo ubwo yari agiye kuri iyo Kaminuza, yagonganye n’ikamyo abantu barindwi bari bayirimo barakomereka. Bivugwa ko uyu musore yari yarakomeretse igice cy’umutwe, ari nacyo cyamuviriyemo uru urupfu.

 Reba hano video nziza twaguteguriye

Umwe muri bagenzi be bigaga ku kigo kimwe yagize ati “Uyu munyeshuri yigaga muri Kaminuza ya UTAB, gusa yapfuye ubwo yari aje gutanga ibisabwa (clearance) kugira ngo bamwemerere kumurika igitabo. Gusa natwe twamenye aya makuru bari ku murangisha mu ihuriro ry’ishuri (group) ubwo yari amaze gukora impanuka kuko yigaga mu ishami ry’Icyongereza n’Ikinyarwanda”.

Dr. Niyonzima Eliezel, umwe mu bayobozi ba Kaminuza ya UTAB, yavuze ko amakuru y’uyu munyeshuri waguye mu mpanuka ari ukuri ndetse ko yashyinguwe tariki ya 30 Kamena 2024. Ati “Yego ni byo, yari umunyeshuri wacu ndetse ubu bamwe mu banyeshuri bacu bagiye kumuherekeza yigaga mu Ishami ry’Uburezi.”

Uyu muyobozi ashimangiye ko uyu munyeshuri yakoze impanuka yerekeje ku ishuri ari mu myiteguro y’ibikorwa bibanziriza gusoza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza. Ni mu gihe amakuru avuga ko uyu musore wari umuyoboke w’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, avuka mu Kagari ka Rurembo, Umurenge wa Rugarama, Akarere ka Burera, akaba yari n’umuririmbyi muri Korali yitwa Amis des Anges.

Related posts

Abanyamulenge benshi barimo na Apostle Paul Gitwaza bari mu gahinda gakomeye , bitewe n’ urupfu rutunguranye rwabaye ku muntu w’ ingirakamaro

Byinshi ku kirungo cya Maggi kivugwaho gutera kanseri

Aisha ufite igikomere cy’ urukundo yavuze ko atazasubira gusura abasore muri ghetto kuko ngo yakuyemo imbwa yiruka