Perezida Kagame yaconze ruhago, Mugisha Gilbert aba inkomarume, Umunya-Brésil aratungurana! Ibihe 5 by’ingenzi byaranze gutaha Stade Amahoro [AMAFOTO]

Abafana bari muri Stade ku bwinshi!

Kuri uyu wa Mbere taliki 1 Nyakanga 2024, Stade Amahoro nk’igikorwa cy’ishoramari rihambaye yari imaze imyaka ibiri iri kuvugururwa yatashywe ku mugaragaro mu muhango witabiriwe na Nyakubahwa Paul Kagame na Perezida wa CAF, Dr Patrice Motsepe.

Mu rwego rwo gutaha neza iki gikorwa ku munsi wari wahuriranye n’Umunsi Ngarukamwaka u Rwanda rwizihizaho ubwigenge rwabonye mu 1962, hari hateguwe umukino wahuje Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC ndetse n’Ikipe y’Igipolisi cy’u Rwanda, Police FC.

Ni umukino waranzwe n’ibyiza byinshi ndetse n’udushya waje kurangira Mugisha Gilbert afashije APR FC kubobera intsinzi ya mbere muri Stade ivuguruye, kimwe n’ibindi bihe by’ingenzi bitandukanye nk’uko iyi nkuru igiye kubigarukaho kimwe ku kindi.

Perezida Kagame yongeye guconga ruhago

Amaze kugeza ijambo ku bari bitabiriye ifungura rya Stade Amahoro, Umukuru w’Igihugu Paul Kagame hamwe na Perezida w’Impuzamadhyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, Dr Patrice Motsepe bagombaga no gutangiza umukino nyirizina.

Aba banyacyubahiro bombi bagaragaye baconga ruhago mu gikorwa wabonaga kibereye ijisho.

Perezida Kagame na Perezida Patrice Motsepe batangiza ku mugaragaro umukino APR FC yatsinzemo Police FC igitego 1-0, na bo bawuteyeho!

Abakora mu Nzego z’Igihugu zishinzwe Umutekano bari bitabiriye ku bwinshi

Kuko uyu mukino wahuje amakipe abiri y’inzego zishinzwe Umutekano: Ikipe y’Ingabo z’Igihugu n’Iy’Igipolisi cy’Igihugu, hagaragaye abakozi benshi b’izi nzego.

Ni abari biganjemo n’ab’igitsina gore bari bicaye muri Stade bafana ndetse bafite umurindi wo ku rwego rwo hejuru; ikintu kimwe n’ibindi byinshi byongeraga akunyu mu buryohe bw’ibirori bidasanzwe byaberega i Remera mu mujyi wa Kigali.

Abasirikare n’Abapolisi bari bitabiriye umukino ku bwinshi!

Mugisha Gilbert yabaye umukinnyi wa mbere utsindiye igitego muri Stade Amahoro 

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC, Mugisha Gilbert hakiri kare cyane yari yamaze gungura amazamu ku mupira yari acomekewe na Niyibizi Ramadhan, maze arekura ishoti riremereye umunyezamu, Rukundo Onesime wa Police FC ntiyamenya uko bigenze.

Ni igitego cyanakoze itandukaniro mu mukino kuko cyahesheje APR FC igikombe cyari cyateguriwe Ikipe yagombaga gutsinda.

Mugisha Gilbert yabaye umukinnyi wa mbere utsindiye igitego muri Stade Amahoro ivuguruye!

Abarimo Umunya-Brésil, Juan Baptista bagaragaye muri Stade

Umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Brésil, Juan Baptista uri gukorana imyitozo n’Ikipe ya APR FC yagaragaye muri Stade iruhande rw’Abanta-Ghana babiri: Seidu Dauda Yussif na Richmond Nii Lamptey “Kevin De Bruyne” bamaze kurangizanya na Nyamukandagira [Mu Kibuga Kikarasa Imitutu], bagaragaye bicaye muri Stade.

Ni mu gihe byavugwa ko uyu mukinnyi wakinaga muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kane muri Brésil yaba ari kumwe na APR FC ariko ikipe itatabyemeza kugeza ubwo yagaragaye mu myambaro y’Umukara n’Umweru ya APR FC.

Umunya-Brésil, Juan Baptista na Seidu Dauda Yussif bazakinira APR FC mu mwaka utaha bagaragaye muri Stade!

Stade Amahoro yatashywe nk’igikorwa cy’ishoramari rihambaye, yatangiye kuvugururwa mu ntangiriro za 2022, aho imirimo yose yo kuyivugurura yasojwe itwaye miliyari 160 z’amafaranga y’u Rwanda. Ni Stade yakuwe ku kwakira abantu ibihumbi 25, igezwa ku kwakira Ibihumbi 45 n’Abantu 705 bicaye neza.

Perezida Kagame na Perezida wa CAF Dr Patrice Motsepe
Abafana bari muri Stade ku bwinshi!
APR FC yaboneye intsinzi yayo ya mbere muri Stade Amahoro!
Ni umunsi wahuriranye n’Umunsi Ngarukamwaka u Rwanda rwizihizaho Ubwigenge rwabonye mu 1962!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda