Kwizera Jojea uherutse gusebya ba myugariro ahataniye igihembo gikomeye muri Amerika

Kwizera Jojea ahataniye igihembo muri America nyuma y'iminsi mike yitwaye neza mu Ikipe y'Igihugu Amavubi!

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Kwizera Jojea ahataniye igihembo cy’Umukinnyi watsinze igihembo cy’uwatsinze igitego cy’icyumweru muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni igitego uyu mukinnyi w’imyaka 25 yakoreze ubwo yafashaga Rhode Island ye kunyagira El Paso Locomotive FC ibitego 3-0 ubwo hakomezaga imikino y’umunsi wa 16 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Cyerekezo cy’u Burasirazuba [Conference].

Rhode Island isanzwe ikinamo Kwizera Jojea umaze gukinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi imikino ibiri yari yakiriye El Paso Locomotive FC maze iyinyagira ibitego 3-0 mu mukino uyu mukinnyi yatsinzemo igitego kimwe anatanga umupira umwe wavuyemo igitego.

Byatangiye ku munota wa 21 ubwo yatangaga umupira mwiza cyane kuri mugenzi we Albert Dikwa maze ahita afungura amazamu.

Nyuma y’iminota itanu yonyine, Jojea Kwizera amaze gucenga abakinnyi batandatu ba El Paso Locomotive FC yanditse igitego cya kabiri ku mupira yari yahawe na JJ Williams. Umukino wenda kurangira ku munota wa 90+1 Noah Fuson yarambitsemo agashyinguracumu ku mupira yari ahawe na Isaac Angking.

Byatumye iyi kipe ya Rhode Island ikinamo Kwizera ifata umwanya wa cyenda [9] n’amanota 18 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’icyiciro cya Kabiri mu Cyerekezo cy’u Burasirazuba kiyobowe na Louisville City n’amanota 35.

Abahanganiye igihembo gitegurwa na “Select America” na Kwizera Jojea, ni Zac Duncan ukinira Memphis, Ray Serrano wa Louisville City na Juan Agudelo ukinira San Antonio.

Kwizera Jojea ahataniye igihembo muri America nyuma y’iminsi mike yitwaye neza mu Ikipe y’Igihugu Amavubi!
Abakinnyi bahataniye igihembo cy’uwatsinze igitego cyaranze icyumweru!

Related posts

Perezida wa Rayon Sports yahakanye amakuru avuga ko bashatse Byiringiro Lague.

Mu 2017 yakinnye igikombe cy’ Afurika! Rayon Sports yazanye umukinnyi uje kuyiha igikombe cya Shampiyona

Abakinnyi ba Rayon bijejwe guhozwa amarira bari bamaze iminsi barira