Ubwo yari mu Kiganiro kuri Televisiyo y’ u Rwanda, umuririmbyi Uworizagwira Florien umaze kumenyakana nka Yampano mu muziki yavuze ko Bruce Melodie atamuzi kuko nta hantu barahurira.
Uyu muririmbyi ubwo yari mu Kiganiro kuri iyi Televisiyo twavuze yagarutse uko yaririmbye mu gitaramo The Ben aheruka gukorera muri BK Arena.
Umunyamakuru yari amubajije icyo avuga kuri Bruce Melodie wari umaze iminsi avugwaho kudacana uwaka na The Ben akaza kugaragara mu gitaramo cye. Undi nawe mu gusubiza yagize ati: Bruce Melodie nta kintu mfite cyo kumuvugaho.Abagabo ba 1:55AM ,ntacyo nabavugaho rwose. Ntabwo muzi Melodie ,ntabwo turahura. Nta kintu mfite cyo ku muvugaho.
Uyu muhanzi yakomeje abazwa ibibazo n’ umunyamakuru ,aho yamubajije uko yagize amahirwe yo kuririmba mu gitaramo cya The Ben, agaragaza ko byabayeho binyuze mu bantu ba hafi b’ uyu muhanzi, barimo Muyoboke Alex ndetse Noopja. Avuga ko na The Ben nyuma bahuye akaza kumbwira ko akunda ibihangano bye kandi ashaka kuzamubona ari kubiririmba. Ati” Yarambwihe ati ‘ nkunda ibihangano byawe’. Nshaka kukubona uririmba indirimbo zawe”.
Uyu muhanzi yavuze ko ubwo yaririmbaga mu gitaramo cya The Ben ,Ari bwo bwa Mbere yari ageze muri BK Arena. Ati” Nari narisezeranyije ko nzajya muri BK Arena ,ngiye kuharirimba. Ntitaye ku gihe bizamfata ,mbona Imana irabinkoreye”.
Uyu muhanzi yavuze ko 2025 ateganya gukorana indirimbo na The Ben. Ati”Muri uyu mwaka hagomba gusohoka indirimbo yanjye na The Ben, uko byagenda kose. Ni ukuri kandi ndizera ko bitazafata igihe kirekire.