Rusizi: Umugore wari uvuye kunywa inzoga yasinze ari kumwe n’ umusaza, yapfuye

 

Mu ijoro ryo ku wa 03 Mutarama 2025, nibwo mu karere ka Rusizi, humvikanye inkuru iteye agahinda y’ umugore w’ imyaka 56 waguye mu mugezi avuye kunywa inzoga yasinze, ahita yitaba Imana .

Iyi nkuru yakababaro yabereye mu Murenge wa Muganza ngo yari avuye kwisengerera icupa atahanye n’ umusaza we, ubwo yari agiye kwambuka umugezi ahita awugwamo, birangira abuze ubuzima.

Amakuru avuga ko umurambo wa Nyakwigendera wabonetse bukeye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Mutarama 2025, ngo uyu mugore yari avuye kunywa inzoga mu isantare ya Gakoni ari kumwe n’ undi musaza batashye, bageze mu nzira we aza kurohama,ahita abura ubuzima.

Ubuyobozi bw’ Umurenge wa Muganza buvuga ko abaturage bakimubona bahise bamenyesha ubuyobozi ntabwo burahagera.

Iyi nkuru yakababaro yanemejwe n’ umuyobozi w’ Umurenge wa Muganza, Ndamyimana Daniel , ko mu masaha ya sawa Tatu z’ ijoro ari bwo bari batashye ari kumwe n’ uwo musaza imvura ihise kandi inaha iyo yaguye utugezi twinshi turuzura. Ati” Baragiye bageze ku kitwa Muhuta , nyakwigendera akandangiramo ngo yambuke abona ari hafi amazi ahita amutwara”.

Related posts

Nyuma y’ uko leta ya Congo ikubye 2 umushahara w’ Abasirikare , ibyishimo byari byinshi maze bagira bati'” Turaje twikize umwanzi, ubu leta yacu idufashe neza”

Urukundo rwari rwinshi ku Ingabo za SADC ku Murwanyi wa M23 ,Lt.Col Willy Ngoma bumvaga batamurekura

Impamvu ituma ingabo za Congo zihora zikubitwa nk’ akana n’ abarwanyi ba M23