APR FC igiye kwandagaza amakipe yo mu Rwanda yamaze gusinyisha umukinnyi ukomeye uvuye Uganda.

 

 

Umunya_ Uganda Hakim Kiwanuka w’ imyaka 24, wakiniraga ikipe ya Villa SC yo mu gihugu cya Uganda yamaze gusinyira ikipe ya APR FC mu gihe cy’ imyaka ibiri iri imbere.

Uyu mukinnyi Hakim Kiwanuka yari asigaje amasezerano y’ umwaka umwe n’ igice muri Villa SC.

Ubuyobozi bw’ ikipe ya APR FC bwemereye itangazamakuru ko bamaze gusinyisha uyu mukinnyi wari usigaje umwaka n’ igice mu ikipe ya Villa SC ,ahabwa amasezerano y’ imyaka 2 mu Ikipe ya APR FC.

Iyi kipe y’ Ingabo z’ Igihugu, ikomeje uburyo bwo kwiyubaka kugira ngo izabe ikomeye mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona.

Uyu mukinnyi ikipe yasinyishije asatira izamu anyuze iburyo, wahawe n’ abafana akazina ka Boda Boda kubera ubuhanga yari afite muri kiriya gihugu.

Hakim amaze gutsindira Villa SC ibitego 3 muri Shampiyona ya Uganda igeze ku munsi wa 14, ni we kandi watsinze igitego cyafashije Uganda gusezerera u Burundi mu ijonjora rya Kabiri cya CHAN 2024 mu mpera z’ Ukuboza 2024.

 

Ikipe ya APR FC kugeza ubu ni ya Kabiri ku rutonde rw’ agateganyo rwa Shampiyona n’ amanota 28.

 

Related posts

Mu cyatumye asezera harimo no gukoresha YouTube channel yiwe, Ibyo wamenya ku isezera ry’ umunyamakuru rwa Radio Rwanda

Amagaju FC arashaka kwizihiriza imyaka 90 kuri APR FC

Mukura vs ishobora gukubaganya Rayon Sports?