Umunyamakuru Yago uhorana udushya yajyanywe muri RIB n’ umukobwa bahoze barya agatunda aza kumukangisha gushyira amashusho y’ubwambure bwe hanze

Nyuma y’uko mu minsi yashize hatangiye gusaka amajwi bivugwa ko ari ay’umuhanzi akaba n’umunyamamkuru Nyarwaya Innocent wamenyekanye nka Yago, yiganjemo ibitutsi byinshi n’andi magambo nyandagazi yibasira Munezero Rosine wamenyekanye nka Dabijou Bijou, amakuru ahari kuri ubu aravuga ko uyu mukobwa yashikirije ikirego cye muri RIB.

Amakuru ahari kuri ubu ni uko uyu mukobwa bahoze bakundana yamaze gushyikiriza ikirego Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, nyuma yo kumva ibyo uyu munyamakuru yamukangishije muri aya majwi amaze kumvwa n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Dabijou umaze kubaka izina mu myidagaduro yo mu Rwanda ndetse no mu Karere, byumvikanaga ko aya majwi asa n’amwibasira mu kiganiro yagiranye n’uyu muhanzi bahoze banakundana. Uwo bivugwa ko ari Yago yagiraga ati “Iyo umuntu akumenyereye, wowe ntumumenyere akwita imbwa.”

Muri aya majwi uyu munyamakuru yumvikana abwira uyu mukobwa ko niyibeshya agakora ikosa rito azamushyira hanze yambaye ubusa, anamwibutsa ko yigeze gufungirwa gucuruza abakobwa kandi n’ubu atabihagaritse. Dabijou ngo agomba kwitonda cyangwa bakavuga abakobwa yajyanye muri Nigeria kubacuruza, ubu bakaba barataye umutwe.

Icyakora nyuma y’aya majwi uyu musore ntiyagize byinshi ayatangazaho aho yemezaga ko ntakintu yavuga kuri ayo majwi ahubwo yashimangiraga ko amakuru arambuye kuri iyo ngingo yabazwa Dabijou.

Icyakora hari andi makuru yaje kujya hanze atangajwe n’uwiyise GodFather umaze kubaka izina ku mbuga nkoranyambaga za hano mu Rwanda, aho yavuze ko Yago afitiye Dabijou umwenda wa miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda.

Bivugwa ko miliyoni 21 muri ayo mafaranga yatikiriye mu mishanga y’indirimbo z’uyu muhanzi ndetse akanemeza ko Dabijou ariwe wamujyanye muri Nigeria gukora indirimbo. Akomeza yemeza ko izindi miliyoni 3 Dabijou yazihaye Yago ubwo yari yasohowe mu nzu.

Bigakekwa ko ariyo mpamvu Yago yatangiye gutera ubwoba uyu mukobwa amubwira ko azashyira hanze ubwambure bwe nakomeza kumwishyuza ayo mafaranga. Ku rundi ruhande Yago avuga ko ari abantu bishyurwa kugira ngo bamusebye aho abagereranya nk’inyangarwanda kuko bakoreshwa mu gusenya abari gutera imbere.

Ubo yari mu kiganiro imbonankubone ‘Live’ kuri Instagram, uyu munyamakuru ubifatanya n’umuziki yaboneyeho kwiyama abandi bantu barimo The Cat, n’abandi bahanzi bagenda bamuvuga ndetse bigira abo hejuru kandi ngo ari we wabazamuye.

Related posts

Umukunzi wa Dorimbogo yavuze ibintu bitatu byatumye ahagarika gukundana na we birimo no kuba  yaririrwaga amwaka buri kanya ngo barye agatunda!

Ntabwo ajya aripfana! DJ Brianne yavuze impamvu yanze kuba umugore wa Israel Mbonyi ,ababyumvise bamukubise imijugujugu

Byagenze gute kugira ngo umunyamakuru wari urimo kwigarurira imitima y’abanyarwanda yisange atari mu maboko ye ubwo yari yagiye gufata agesembuye mu kabari