Rayon Sports: Gusinyisha Usengimana, Bayisenge, Buregeya na Osaluwe bigeze ku ntambwe ya kiciro cya kabiri

Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko iri mu biganiro n’abakinnyi bane barimo myugariro Usengimana Faustin wigeze kuyikinira, Buregeya Prince watandukanye na APR FC, Emery Bayisenge wakiniraga Gor Mahia na Raphael Osaluwe yari yaratije muri As Kigali.

Nyuma yo kubura abakinnyi nka Hakizimana Muhadjiri [wongereye amasezerano muri Police], Omborenga Fitina [utarabona ikipe], Ishimwe Christian [watwawe na Police FC] ndetse n’Umurundi Fred Niyonizeye [watwawe na Mukura VS], Rayon Sports iravugwa mu biganiro bya nyuma n’abakinnyi bane.

Amakuru ariho kuri ubu ni uko Bayisenge Emery na Usengimana Faustin bagomba kuzarebwamo umwe uzafatanya na Mitima Isaac na Nsabimana Aimable bari bahasanzwe, ndetse ibiganiro bihagaze neza nk’uko amakuru ava muri iyi Kipe yambara Ubururu n’Umweru abyemeza.

Rayon Sports kandi iravuga ko ishobora gusinyisha undi myugariro ari we Buregeye Prince wamaze gutandukana APR FC atarangije amasezerano kubera kubura umwanya.

Iyi kipe ifite inkomomuzi i Nyanza, ishobora kugarura Umunya-Nigeria ukina hagati mu kibuga, Raphael Osaluwe yari yaratije muri As Kigali akaza kwitwara neza bitandukanye n’igihe yamaze muri Rayon Sports aho yari yarazonzwe n’imvune.

Ibi byose kandi biri kuba mu gihe iyi kipe batazira “Gikundiro” yatangije ubukangurambaga bwo kwigurira Muhire Kevin ubasaba miliyoni 40 mu rugamba iyi kipe yahisemo kurwanisha abafana bayo. Ni Rayon Sports itazitabira imikino yo ku mugabane wa Afurika nyuma yo kubura igikombe nibura kimwe mu bikirwa imbere mu gihugu: Igikombe cya Shampiyona n’icy’Amahoro.

Buregeya Prince yiyongereye ku rutonde rwa ba myugariro Rayon Sports idhobora gusinyisha!

Related posts

Rayon Sports yazanye “Urukuta” mu biti by’izamu

Kwizera Jojea uherutse gusebya ba myugariro ahataniye igihembo gikomeye muri Amerika

Perezida Kagame yaconze ruhago, Mugisha Gilbert aba inkomarume, Umunya-Brésil aratungurana! Ibihe 5 by’ingenzi byaranze gutaha Stade Amahoro [AMAFOTO]