Umukambwe w’imyaka 57, Kazuyoshi Miura yasinyiye ikipe nshya nk’uwabigize umwuga

Umuyapani w’imyaka 57 y’amavuko, Kazuyoshi Miura ufatwa nk’umukinnyi wabayeho mu mateka ya ruhago ukina nk’uwabigize umwuga akuze kurusha abandi, yasubiye mu Ikipe yahoze akinira ya Atletico Suzuka [Point Getters] y’iwabo mu Buyapani.

Uyu Kazuyoshi Miura batazira King [Umwami] Kazu yari asanzwe ari intizanyo y’ikipe ya Oliveirense ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Portugal, ariko afitiye Yokohama FC yo mu Buyapani amasezerano nk’umukinnyi wayo.

Ubwo yaherukaga muri iyi kipe yo muri Shampiyona yo mu Buyapani, Umwami Kazu yayitsindiye ibitego bibiri mu mikino 18. Icyo gihe iyitwaga Suzuka Point Getters ni yo Atletico Suzuka y’uyu munsi yagarutsemo, kuko yahinduye izina muri 2022.

Akimara gusubira muri iyi kipe kuri uyu wa Kabiri taliki 25 Kamena 2024, Umwami Kazu, yagize ati “Gusezera kuri ruhago si amahitamo mu by’ukuri. Ndashaka gukina iminota myinshi ishoboka kuri buri mukino. Intego yange y’ibanze ni ukubona igitego.” Ni amagambo ya Kazu byitezwe ko azambara numero ye y’amateka ya 11 mu mugongo.

Mu magambo ye kandi yongeyeho ko ashimira ibihe byiza yabayemo muri Portugal akinira ikipe ya Oliveirense, avuga ko batamufataga nk’umunyantege nke ku bw’imyaka ye y’agatangaza ku mukinnyi wa ruhago ngo babe bakora imyitozo ihambaye we bamuharire iyoroshye, ikiruta ibindi kikaba icyubahiro bamwerekaga.

Uyu mukinnyi wavukiye muri perefegitura ya Shizuoka mu Buyapani, yatangiye gukina nk’uwabigize umwuga mu w’1986 mu gihugu cya Brésil, kubera ko u Buyapani nta rushanwa ry’ababigize umwuga bwagiraga yagombaga gukinamo.

Tariki 26 Gashyantare 2024, Miura yujuje imyaka 57, akaba yitangariza ko azahagarika umupira w’amaguru nibura ku myaka 60.

Miura yatangiriye umwuga w’umupira w’amaguru mu gihugu cya Brazil mu ikipe ya Santos mu 1986, ndetse akaba yaraje kuba umukinnyi ukuze utsinze igitego muri shampiyona y’u Buyapani, mu 2017 ubwo yari afite imyaka 50 n’iminsi 14. Umwami Kazu kandi afatwa nk’umusiporutifu ukunzwe mu Buyapani, ndetse yabaye ishusho ya shampiyona yabo ubwo yashingwaga mu 1993, utibagiwe ko ari urugero rwiza rwo “kudashirayo”.

Kazu yakiniye amakipe 17 atandukanye ubariyemo n’ayo yagiye akinira ubugira kabiri. Uretse ikipe ya Oliveirense Kazu yakiniraga, yananyuze mu makipe arimo Palmeires, Matsuba Verdy Kawasaki yagiriyemo amateka akomeye, Genoa yo mu Butariyani, Yokohama yagezemo 2005 ariko ikaba isigaye imutanga nk’intizanyo, n’andi menshi.

Kuri ubu Kazu ni we mukinnyi wa kabiri umaze gutsindira ikipe y’igihugu y’u Buyapani ibitego byinshi, kuko mu mikino 89 yonyine yayikiniye, Umwami yayitsindiye ibitego 55 byose.

Umugati ushaje urakomera, uko ukura ni ko utakaza icyanga. Gusa wakibaza icyo umuvinyo n’Umwami Kazi bahuriyeho, igisubizo ni uko uko bakura ari ko barushaho kuryoha.

Umwami Kazu aracyazunguruka mu makipe no ku myaka 57 y’amavuko!

Related posts

Rayon Sports yazanye “Urukuta” mu biti by’izamu

Kwizera Jojea uherutse gusebya ba myugariro ahataniye igihembo gikomeye muri Amerika

Perezida Kagame yaconze ruhago, Mugisha Gilbert aba inkomarume, Umunya-Brésil aratungurana! Ibihe 5 by’ingenzi byaranze gutaha Stade Amahoro [AMAFOTO]