Umunyamakuru w’imikino ukunzwe kuri Radio 10 yazamuwe mu ntera agirwa umuyobozi mukuru

Umunyamakuru w’imikino kuri Radio 10, Hitimana Claude yagizwe umuyobozi w’iyi Radiyo nyuma y’amezi atanu atangiye kuyikorera.

Tariki 30 Gicurasi 2022, nibwo abayobozi ba Radio& TV 10 Rwanda batangaje ko bamaze gusinyisha umunyamakuru mushya Hitimana Claude bamukuye kuri Royal FM yari amazeho imyaka irenga ibiri.

Uyu munyamakuru uzwiho gukora kinyamwuga kuva yagera kuri Radio 10 mu kiganiro Urukiko rw’Imikino yagaragaje umusaruro ushimishije akaba ari nayo mpamvu nyamukuru ubuyobozi bw’iki gitangazamakuru bwahisemo kumuha inshingano zo kuyobora Radio 10.

Mu kiganiro Urukiko rw’Imikino cy’ejobundi ku wa Gatatu tariki 2 Ugushyingo 2022 umunyamakuru Mucyo Antha yatangaje ko mugenzi we Hitimana Claude yagizwe umuyobozi wa Radio 10 ibi akaba yaje no kubishimangira mu kiganiro cy’ejo ku wa Kane tariki 3 Ugushyingo 2022.

Hitimana Claude yamenyekanye cyane akorera Radio Salus, nyuma anyura ku bindi bitangazamakuru birimo Contact FM, Flash FM, Royal FM na Radio 10 abarizwaho ubu ndetse akaba yamaze kugirwa umuyobozi wayo.

Uyu munyamakuru asanzwe akora ikiganiro Urukiko rw’Imikino kiri mu bikunzwe mu Rwanda aho agikorana na Mucyo Biganiro Antha usanzwe ari umuyobozi w’igisata cy’imikino na Kazungu Clever, iki kiganiro kikaba gitangira Saa Yine kikageza Saa Saba z’amanywa.

Related posts

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]

“Kazamubaho”! Xavi uherutse kwerekwa umuryango muri Barcelona, yateze umusimbura we iminsi