Ibicurane, gufungana mu mazuru , kokera mu mihogo, kwitsamura. Dore uburyo bworoshye wakwivura izi ndwara udakoresheje imiti yo kwa muganga ukongera ukamera nk’ urwembe. ..

Ibicurane, gufungana mu mazuru, kokera mu mihogo, kwitsamura. Ibi iyo bikubayeho nta kabuza uba urwaye indwara tumenyereye nka gripe. Nubwo ibimenyetso bihinduka, ndetse bikiyongeraho kumeneka umutwe n’umuriro rimwe na rimwe, indwara zose zo muri ubu bwoko ziterwa n’amoko arenga 200 ya virusi.

Uretse ibi kandi, igituma bamwe bibazahaza abandi ugasanga ntakibazo bafite biterwa n’ubwirinzi bw’imibiri yacu ari bwo budahangarwa butanganya ingufu. Mu yandi magambo uko ubudahangarwa bwawe bwiyongera niko umubiri wawe ariko urushaho kubasha guhangana n’izi ndwara zinyuranye ziterwa na virusi.

Nyamara nubwo bimeze bityo hari amafunguro ushobora gufata bikaba byagufasha guhangana n’ibicurane utiriwe ukoresha imiti yo kwa muganga na cyane ko burya irya miti itangwa mu kuvura grippe ari ivura ibimenyetso gusa (kuko virusi nta muti igira).

  • Ibyokurya bifasha guhangana n’ibicurane
  • Ifi za sardines

Izi fi ziri mu itsinda ry’amafi afite ibinure dore ko zikungahaye ku binure bya omega-3. Ubushakashatsi bugaragaza yuko ibi binure birwanya indwara z’umutima no kubyimbirwa. Si ibyo gusa kuko bifasha uturemangingofatizo nuko bikongerera ingufu ubudahangarwa.

Impamvu izi fi ari zo zivuzwe ni uko ari zo ziyoboye urutonde mu mafi mu kugira iyi omega-3 kuko muri 100g zayo usangamo 1259mg z’ibi binure mu gihe mu ifi za salmon ho usangamo 840mg muri 100g nazo.Izi fi kandi tuzisangamo poroteyine zinyuranye , karisiyumu na vitamin D.

  • Poivron

Izi mboga nizo ziyoboye urutonde mu kutugezaho vitamin C dore ko uruboga rumwe runini ruduha 568% za vitamin C dukeneye ku munsi. Iyi vitamin ikaba izwiho kuba ariyo ya mbere mu kongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri. Si ibyo gusa kuko yonyine izwiho kuvura indwara zinyuranye zifata mu buhumekero, harimo ibicurane aho ifatwa nk’ibinini byo banyunguta.

By’umwihariko iyi vitamin rero ikaba ari nziza ku bageze mu zabukuru, abana abakora siporo cyane kimwe n’abanywi b’itabi kuko bari mu bantu bagira ikibazo cy’ubudahangarwa.

  • Ibihumyo

Ibihumyo bikize kuri vitamin zinyuranye zo mu bwoko bwa B, selenium n’ibirwanya imyanda n’uburozi mu mubiri. Ibi byose bikaba bituma ibihumyo nabyo biza ku rutonde rw’amafunguro afasha mu kongerera ingufu ubudahangarwa aho bifasha umubiri gukora uturemangingo turwanya indwara zandura, harimo n’ibicurane, By’umwihariko vitamin B2 na B3 zituma ubudahangarwa bukomera naho selenium ikaba ingenzi mu kurwanya ibicurane n’ibindi bigendana na byo.

Mu kubiteka ni byiza ko wahitamo ibyishwe ku mugina kurenza ibihingwa mu mazu yabigenewe kuko ibyo ku mugina biba ari umwimerere.

  • Isosi y’inyama

Kuva na kera usanga bizwi ko guhuta isupu ishyushye cyangwa se umufa bifasha mu kuvura ibicurane dore ko uko ishyushye izamura akuka kakazamukira mu mazuru maze hagafunguka hakoroha.

Mu gukora iyi supu ushobora kwifashisha inyama (ziri ku magufa ariko ngo umufa uboneke), ibitunguru, ibirayi, karoti seleri, poivron ubundi ukabicanirana kugeza bihiye, ntukarange. Ibindi birungo nawe wabyiyongereramo bitewe n’ibikuri hafi

  • Indimu zidatonoye

Indimu kimwe n’izindi mbuto zo muri uyu muryango (amacunga, mandarine, …) zikize kuri vitamin C ikaba izwiho kongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri. Usanga indimu cyangwa icunga rimwe biguha 117% bya vitamin C ukeneye ku munsi. Iyi vitamin kandi ifatanya n’ibindi binyuranye mu kongerera umubiri ingufu zo guhangana n’indwara.

Igishishwa nacyo rero burya kibamo limonene ikaba izwiho guahngana na za bronchite n’ibindi binyuranye bifata mu muhogo. Niyo mpamvu ari byiza ko mu gihe ugiye kurya indimu cyangwa icungwa kubironga neza noneho n’ibishishwa ukabirya kugirango iyo limonene ntigucike.

Iyi limonene kandi irwanya kanseri ndetse ikanafasha abifuza gutakaza ibiro.

  • Tangawizi

Hashize imyaka isaga 2000 tangawizi ikoreshwa mu buvuzi gakondo mu bihugu by’iburasirazuba (Aziya) kandi ikaba ikoreshwa mu kuvura by’umwihariko indwara zo mu buhumekero.

Icyayi kirimo tangawizi kikaba kizwiho gufungura mu mazuru no mu mihogo. Ndetse burya ngo inarwanya isesemi ikunze kugirwa n’abagore batwite.
Mu kuyikoresha ntuzibagirwe gushyira mu cyayi umutobe w’indimu n’ubuki kuko bizongera ingufu z’uwo muti.

  • Icyitonderwa

Mu gihe ukoresheje ibi tuvuze ukabona indwara ntiri koroha ni byiza kugana kwa muganga bakagufasha
Tangawizi n’indimu ntibyemewe ku bana bari munsi y’umwaka bavutse.

Related posts

Zimwe mu ingaruka ushobora guterwa no kurya amandazi ashyushye ku buzima bwawe!

Inkuru yakababaro uwabaye umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana

Umubyeyi wonsaga yakubiswe n’ inkuba ahita apfa, Ubuyobozi yari icyo bwasabye abaturage b’ i Rutsiro.