Jacky uzwiho kwiyambika ubusa no kuvuga amagambo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi.

 

 

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwemeje ko rwataye muri yombi Usanase Shalon uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Jacky uzwiho kwiyambika ubusa no kuvuga amagambo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry, yavuzeko Jacky akurikiranweho gukora ibikorwa by’ibiterasoni mu ruhame no gutangaza amakuru y’urukozasoni hakoreshejwe mudasobwa, gutukana mu ruhame no gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina.

Kugeza ubu Jacky afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gikondo mu gihe agikorerwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Dr. Murangira yavuze ko mu bihano Jacky ashobora guhabwa mu gihe yaba ahamijwe n’urukiko ibi byaha, harimo icy’igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu ndetse n’ibindi kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri.

Si igihano cyo gufungwa gusa kuko mu gihe yaba abihamijwe n’Urukiko yacibwa ihazabu iri hagati ya miliyoni 1- 3Frw.

Related posts

Icyumweru cy’ubushakashatsi muri Kaminuza y’ Abaporotesitanti mu Rwanda(PUR),kitabiriwe n’ingeri zitandukanye

Gisagara: Ubuyobozi bw’Akarere busaba urubyiruko kubyaza umusaruro ibigo by’urubyiruko byo muri aka Karere

Nyabihu: RIB yahagurukiye abahishira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana