Mbere y’umukino wa Sunrise FC Rutahizamu wa Rayon Sport ahaye isezerano Abafana ba Rayon Sport

Ikipe ya Rayon Sport kurubu yicaye kugasongero nyuma yo kumara imikino igera kuri 5 yose itaratsindwa ndetse kurubu ikaba iri muzihagaze neza mukugira abakinnyi bameze neza. iyikipe rero mbere yuko ikina umukino na Sunrise, umwe mubakinnyi bayo bakomeye akaba na Rutahizamu uyifasha cyane , kurubu yamaze guha isezerano Ndetse abahamagarira kuza kwitabira uyumukino iyikipe ifite kuruyumunsi ari benshi aho baza gukina n’ikipe ya Sunrise Fc.

Uyu Rutahizamu w’umunyakenya Paul Were yabwiye abafana ba Rayon Sport ko iyikipe azayiha ibyo afite byose ndetse anashimangira ko igihe cyose azabishobora atazatuma iyikipe igira icyo imuburana agishoboye ndetse anatangaza ko mugihe cyose akibona amahirwe yo kubanza mukibuga ntakizabuza iyikipe ikundwa na benshi mu Rwanda kuba yatwara igikombe cya championa nkuko yari yabisezeranye muntangiriro z’uyumwaka w’imikino ndetse akaza no kubigaragaraza ushingiye kumikino yagiye akina yose.

Nkwibutse ko ikipe ya Rayon Sport ariyo kipe yonyine rukumbi itari yatsindwa umukino numwe kuva uyumwaka w’imikino watangira ndetse iakaba iri kumwanya wa 2 n’amanota 15 n’imikino 2 y’ibirarane.usibye kuba kandi ikipe ya Rayon Sport yaratsinze imikino yayo yose, kurubu iyikipe niyo ifite agahigo kugeza ubu ko kuba imaze gutsinda ibitego byinshi kuruta andi makipe yose bihanganye ndetse iyikipe ikaba inihariye kuba ifite abakinnyi benshi kandi bakomeye bashobora kugira umumaro mugihe umwe yaramuka agize ikibazo undi akaba yahita ahagoboka ndetse ntihagire ihungabana mukibuga.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda