Umukunnyi w’ikipe ya APR FC yemeje bidasubirwaho ibitego agomba gutsinda Rayon Sports nyuma yo kubona ibibazo ifite kubyikura imbere biraza kugorana

 

Rutahizamu ukomeye w’ikipe ya APR FC nyuma yo kubona ibibazo ikipe ya Rayon Sports ifite kubyikura imbere biribuze kugorana, yemeje bidasubirwaho ibitego azatsindira ikipe ya APR FC akayihesha ikindi gikombe.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 3 kamena 2023, ikipe ya Rayon Sports n’ikipe ya APR FC ziraza gucakirana ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro ugomba kubera kuri Sitade mpuzamahanga y’i Huye. Uraba ari umukino ukomeye bijyanye nibyo ikipe zirimo guhatanira ndetse n’agapingane gahora mu bafana.

KIGALI NEWS twamenye ko rutahizamu umaze iminsi aheka cyane APR FC Nshuti Innocent nyuma yo gufasha iyi kipe ye akayitsindira igitego cyahesheje NYAMUKANDAGIRA igikombe cya Shampiyona ubwo batsindaga Gorilla FC ibitego 2-1, yatangaje ko na Rayon Sports agomba kuyitsinda ibitego bitari munsi ya 2 kugirango ayihe isomo rikomeye.

Ikipe ya APR FC ifite impamba y’igikombe cya Shampiyona, yamaze kugera mu karere ka Huye kwitegurirayo uyu mukino wa nyuma ariko ikipe ya Rayon Sports yo ibintu bikomeje gufata indi ntera nyuma y’abakinnyi bayo banze kwerekeza muri aka karere. Abarimo Rwatubyaye Abdul, Onana, Eric, Samuel, Mitima bari mu banze kugenda.

Ikipe ya Rayon Sports nayo abakinnyi bamaze kugenda ariko ntabwo ari bose ariko amakuru dufite ni uko habaye inama ikomeye ihuza ababa hafi ya Rayon Sports ndetse na Perezida bashaka uko babigenza naba bakinnyi basigaye ngo bararara i Huye hatagize igihinduka.

 

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda