Benshi bagize ubwoba: Musanze umwana w’ umunyeshuri wigaga mu mwaka wa mbere yashizemo umwuka mu buryo butunguranye

 

Umwana w’ umunyeshuri wigaga mu mwaka wa mbere w’ amashuri abanza yapfuye urupfu rutunguraye , ubwo yari yagiye kwiga.

Uyu mwana yigaga ku kigo cya Exel School .

Iyi nkuru ya kababaro yamenyekanye kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Gicurasi 2023.

Reba inkuru mu mashusho

Ngo uwo mwana yitabiriye ishuri nk’ abandi, ahagana mu masayine aza kugaragaza intege nkeya nk’ urembye ajyanwa kwa muganga birangira ashizemo umwuka, nk’ uko Ubuyobozi bw’ Ikigo bwabitangaje.

Umuyobozi w’ icyo Kigo , Uwamungu Alexandre yavuze ko Nyakwigendera yahagurutse mu ishuri akegera mwarimu we aho yari ku kibaho imbere amukoraho , umwarimu abonye uko akana karimo guhinda umushyitsi aragaterura akajyana ku ryama. Mu magambo ye yagize Ati “ Twahamagaye byihuse ababyeyi b’umwana turamufata tumujyana kwa muganga. Icyakora twamugejejeyo nyuma y’akanya gato ashiramo umwuka birarangira”.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko umwana yajyanywe n’izego z’ubugenza cyaha ngo hasuzumwe mu byukuri icyaba cyarateye urupfu rwe.

Gusa amakuru ahari avuga ko nta yindi ndwara isasanzwe umwana witabye Imana yari asanzwe afite, usibye uko guhinduka by’akanya gato byabaye bikarangira abuze ubuzima.

Ubwo iyi nkuru yakorwaga umwana yajyanywe kuri one stop center I Kigali ngo akorerwe ibizamini, bikaba biteganijwe ko azashyingurwa kuri uyu wa gatanu tariki ya 02 Kamena 2023.

Ubuyobozi bw’ikigo cya Exel School bukomeje kwifatanya n’umuryngo wa nyakwigendera mu bikorwa byo gutegura ku muherekeza mu cyubahiro(Kumushyingura) nk’uko babidutangarije, Ubusanzwe Exel School yigamo abana bo mu mashuri y’inshuke (Nursery school) n’abanza azwi nka Primary school)

Ivomo: Umuryango.rw

 

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro