Mu magambo arimo gusaba imbabazi nyinshi Hertier Luvumbu Nzinga yabwiye abakinnyi bose ba Rayon Sports ikintu gikomeye arimo gutinya mbere y’umukino w’igikombe cy’amahoro

 

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports ukomoka muri DRC Heritier Luvumbu Nzinga, yabwiye abakinnyi bose bakinana ikintu arimo gutinya mbere y’umukino w’igikombe cy’amahoro uri Kuri uyu wa gatandatu.

Tariki 3 kamena 2023, kuri uyu wa gatandatu harakinwa umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro uzahuza ikipe ya Rayon Sports n’ikipe ya APR FC zose zishaka iki gikombe n’imbaraga nyinshi cyane.

Uyu mukino ukomeje kuvugisha abantu benshi cyane bitewe ni uko mu ikipe ya Rayon Sports harimo ibibazo bitoroheye abayobozi ndetse mu ikipe ya APR FC ibintu bikaba bimeze neza mu buryo bifuza. Ntabwo ibibazo biri muri Gikundiro ari byo gusa biri kugarukwaho cyane ahubwo izi kipe zisanzwe zinahangana haba mu kibuga ndetse no hanze yacyo.

Ku munsi w’ejo kuwa gatatu ubwo abakinnyi batangarizaga ubuyobozi ko batazajya i Huye kugeza bahawe imishahara ndetse n’uduhimbazamusyi babarimo rutahizamu Heritier Luvumbu Nzinga yaje gusaba abakinnyi ko bakemera kujya gukina kugirango buzuze ibiri mu masezerano ikipe ya Rayon Sports bazabona uko bayirega mu gihe izaba ibambuye.

Uyu rutahizamu yaje no kubabwira ko mu gihe baba banza kujya gukina byaba biteye ubwoba mu gihe nayo yarega abakinnyi ivuga ko banze kuzuza ibiri mu masezerano bituma bareka kubaha amafaranga.

Hertier Luvumbu Nzinga nyuma yo kubwira abakinnyi ibi, bamwe na bamwe basubije ubwenge ku gihe ariko abandi bakomeza kwinangira. Impamvu Bamwe banze kumva ibi ni uko rimwe na rimwe igihe Rayon Sports yabaga itarishyura abakinnyi uyu rutahizamu we babaga bayamuhaye kare, bituma bumva ko kuri iyi nshuro ariko byaba nabwo byagenze.

Abakinnyi 24 bose bamaze kugera i Huye ba Rayon Sports ubwo abasigaye ni 5 bonyine gusa nubwo ari bo n’ubundi iyi kipe isanzwe igenderaho. Abo bakinnyi ni Leandre Willy Essomba Onana, Mitima Issac, Ngendahimana Eric, Rwatubyaye Abdul ndetse na Ndizeye Samuel.

Related posts

Umutoza Frank Spittler atewe impungenge n’itsinda Amavubi yisanzemo

Yakinnye CHAN, aza mu Ikipe y’umwaka, bamubatiza Thiago Silva: Hura na Omar Gningue utegerejwe muri Rayon Sports

Copa América 2024: Emiliano Martínez yongeye gutabara Messi ku bwa burembe, berekeza muri ½ [AMAFOTO]