Umuhanzikakazi Tiwa Savage yakutse umutima ubwo yabonaga ibyo atigeze abona ahandi ariko akabisangana Abanyarwanda.

Umunyamuzikikazi Tiwatope Omolara Savage wamamaye cyane nka Tiwa Savage uheruka gutaramira abanyarwanda yatangajwe cyane nabakobwa yabonye I Kigali maze atangaza amagambo akomeye.

Uyu mugore ufite imyaka 43 y’amavuko ukomoka mugihugu cya Nigeria  afatwa nk’umwamikazi w’ijyana ya afrobeat muri Afurika kuruyu wagatandatu yataramiye abanyarwanda mugitaramo cyo gusoza Iserukira muco rya Giants of Africa.

Uyu muhanzi akigera kurubyiniro nyuma yo kuririmba zimwe mundirimbo ze yavuze ko yatangajwe n’ubwiza yasanganye Abanyarwandakazi yishimira kuba atarazanye n’umukunzi ngo kuko bigoranye kuhikura uri umugabo.

Mumagambo ye yagize ati “Mbere na mbere ndishimye cyane kuba ntazanye umukunzi wanjye, kuko abakobwa bo mu Rwanda muteye neza cyane. ”

Tiwa Savage ni ubwambere ataramiye Abanyarwanda cyakora yatangaje ko azagaruka gutaramira mu Rwanda kubera uburyo yishimiwe nabari bitabiriye ikigitarmo.

Ikigitarmo kandi cyaririmbyemo umuhanzi ukomeye cyane muri Afurika yose Davido, Bruce Melody n’abandi.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga