Umukino w’Amagaju na Mukura Victory Sports abafana bawitabiriye bararutwa n’ abitabira imirenge, Ibyaranze umukino w’abakeba (Derby)

Mu mukino ufungura shampiyona kuruhande rwa makipe abiri ahagarariye Intara y’Amajyepfo ariyo Amagaju na Mukura Victory Sports et Loisirs warangiye ari igitego 1-1.

Muri rusange ni umukino witabiriwe n’abafana bake cyane. Bamwe mubo twaganiriye batumbwiye ko no kuba itike yo kwinjira kuri uyu mukino ahasanzwe byari ibihumbi 2000Rwf ari kimwe mu byatumye abafana baba bake.

Mu kibuga igice cya mbere kihariwe n’ikipe y’Amagaju yabonye igitego hakiri kare cyane Kuko cyabonetse ku isegonda rya 20 kikaba aricyo gitego kihuse mu mikino imaze gukinwa muri shampiyona y’u Rwanda 2023-2024. Iki gitego cyinjijwe na Rukundo Abderrahman.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Mukura Victory sport yaje yahinduye uburyo bwimikinire irataka cyane, ku munota wa 54 Kubwimana Cédric yabonye igitego cyo kwishyura cya Mukura ku mupira mwiza yaherejwe na Imanishimwe Djabel winjiye mu kibuga asimbuye mu gice cya kabiri.

Abafana ku mpande zombi batashye bakubita agatoki Ku kandi by’umwihariko abafana ba Mukura bavuga ko Amagaju yongeye kuzura ubukeba bwasaga nkaho bwazimye.

Amagaju ari kwakirira imikino yayo kuri sitade ya HUYE basangiye na Mukura Victory Sports. Ku itariki ya 26 Mukura izakina na Marine FC naho Amagaju akine na Etincelles.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda