Dore ibice bituma abagabo bagwa mu mutego iyo  banyoye abasembuye kenshi bigatuma baca inyuma abo bashakanye nabo

Abashakashatsi ku mitekerereze ya muntu bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagaragaje ko abagabo banyoye inzoga batita ku isura y’umugore ahubwo bamara umwanya munini birebera amabere n’ikibuno byabo.Ubu bushakashatsi bwakozwe n’itsinda ryo muri Kaminuza ya Nebraska, ryashakaga kureba imitekerereze abagabo banyoye inzoga bagira ku gitsina gore ndetse by’umwihariko icyo bakunda kubarebaho.

Nk’uko Top Santé yabyanditse, kugira ngo bagere kuri ubwo bushakashatsi, bafashe abagabo 49 bari hagati y’imyaka 21 kugeza kuri 27 bamaze kunywa inzoga nyinshi abandi banyoye nke, babahereza amafoto agaragaramo abagabo n’abagore.

Bifashishije ikoranabuhanga rigenzura neza icyo umuntu areba ryitwa ‘eyes tracking’, basanze abanyoye inzoga nyinshi bataritaga ku isura y’umuntu ugaragara ku ifoto ko ahubwo batindaga mu kureba igituza ndetse n’imiterere y’ikibuno by’abagore igihe babaga bakunze ifoto.

Abashakashatsi babonye ko igihe umugabo yanyoye inzoga nyinshi bituma afata umugore nk’igikoresho mu mibonano mpuzabitsina.

Bavuze ko ibyavuye mu nyigo yabo byakomeza gutangwaho ibitekerezo kuko usanga iyo habayeho gukora imibonano mpuzabitsina umwe yanyoye inzoga, mugenzi we amera nk’ufashwe ku ngufu.

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.