Umuhanzi Yago yahunze i Gihugu kubera impamvu ibabaje

 

Umuhanzi Nyarwaya Innocent wamenyekanye cyane nka Yago yatangaje ko yahunze biturutse ku gatsiko kashatse kumwica mu myaka Ine ishize nkuko yabigarutseho ku rubuga rwe rwa X.

Nubwo yatangaje ko yahunze kandi agahungira mu gihugu cya Uganda, yaciye amarenga ko atahunze kubera kwanga u Rwanda ahubwo ko ari abantu ku giti cyabo babiteye.

Ati: “Rwanda nkunda, nkuhunze ntakwanga ahubwo mpunze agatsiko k’abashatse kunyica mu myaka 4 ishize, nkataka ariko ntawanyumvise n’umwe. Umutima wanjye urababaye cyane ariko ntumpamagara nzitaba, kuko data yaragukoreye mama arakubyarira, Uganda! nyakira.”

Yago yavuze ko ngo aho kuva mu buzima yava mu bo yise abarozi.

Yakomeje agira ati: “Ukuri kugomba gutsinda. Umuntu atotezwa imyaka 4 n’abantu bamwe abandi bakabakomera amashyi. Undi yavuga icyumweru kimwe bagashya ubwoba, ibikuba bigacika.

Mwantoteje imyaka 4 yose Isi yose iranyanga mumbeshyera kubera ubwoba bwanyu no gushaka kwikubira, muhagarare!”

Yago azwi cyane mu ndirimbo; Rata, Si Swing n’izindi ndirimbo. Yamenyekanye kandi nk’umunyamakuru aho yakoze ibiganiro bitandukanye kuri Radio TV10.

DORE UBUTUMWA YAGO YACISHIJE KU RUBUGA RWA TWITTER

Related posts

Gloria Bugie wateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga ugiye gukorana indirimbo na Israel Mbonyi ni muntu ki?

Umwe mu bavanga muziki mu Rwanda arashinjwa ubwambuzi

Umuhanzi akaba n’umujyanama mukuru wa Perezida yagiriye inama abagabo bihagararaho bakanga kurira