Mutsinzi yasezereranywe icyubahiro, Djihad aranyagirwa muri UEFA Conference League

Abakinnyi babiri b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Kapiteni Bizimana Djihad ukinira FC Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Ukraine na Mutsinzi Ange Jimmy wa Zira FK yo muri Azerbaijan bwasezererewe rimwe mu marushanwa ya UEFA Conference League 2024/2025.

Bari bageze mu mikino ibanziriza amatsinda ya UEFA Conference League 2024/25 yakinwe ku mugoroba wo ku wa Kane.

Umukino wabanje saa Kumi n’Ebyiri ni uwahuje Zira FK ya Mutsinzi Ange aho yesuranaga na Omonia Nicosia yo muri Cyprès Stade Dalga Arena mu murwa mukuru wa Azerbaijan, Baku.

Intsinzi ya Zira FK y’igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 79 gitsinzwe na Raphaël Utzig, nticyari gihagije ngo ikomeze kuko Abanya-Cyprès bageze mu matsinda ku giteranyo cy’ibitego 6-1. Umukino ubanza Omonia yari yawutsinze ku bitego 6-0.

Umukino wa Kabiri wabaye Saa Tatu z’Ijoro ahi FC Kryvbas Kryvyi Rih ya Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad yari yerekeje muri Espagne kuri Estadio Benito Villamarin aho yasanze Real Betis Balompie yayiteguye neza cyane.

Nk’uko byari byitezwe, ibitego 3-0 bya Aitor Ruibal ku munota wa 40, Abde Ezzalzouli ku munota wa 40 n’uwa 43 byari bihagije ubwabyo ngo byerekeze Aba-Espagñol mu matsinda ya UEFA Conference League, utabariyemo ibitego bibiri yari yabatsinze mu mukino ubanza.

Icyo kwishimira kuri aba bakinnyi b’Abanyarwanda bombi, ni uko bakinnye umukino wowe ndetse nta kosa bakora, bahamya ko ari inkingi za mwamba mu makipe yabo.

Kapiteni Bizimana Djihad na Mutsinzi Ange Jimmy bagomba guhita basanga bagenzi babo bo mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi aho bakomeje imyiteguro yo kwesurana na Libye taliki ya 4 Nzeri 2024 mu murwa mukuru, Tripoli.

Bizaba ari mbere gato yo kwakira “Kagoma Zihambaye” za Nigeria taliki ya 10 Nzeri 2024 muri Stade Nationale Amahoro mu mikino yo guhatanira itike y’Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu kizabera muri Maroc muri 2025.

Abasore ba Betis ntibahaye Bizimama Djihad ubwinyagamburiro mu kibuga hagati!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda