FERWAFA yahawe amasaha 20 yo kuba yemeye kuzamura umubare w’abakinnyi b’Abanyamahanga cyangwa ikabireka

APR FC na Police FC mu makipe afite abanyarwanda benshi!

Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, “Rwanda Premier League” rwandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA rurisaba kuba ryatanze umwanzuro waryo wa nyuma ku mubare w’Abanyamahanga ntarengwa uzakoreshwa mu mwaka w’imikino wa 2024/2025.

Ni ibikubiye mu ibaruwa Rwanda Premier League yanditse kuri uyu wa Kane taliki 29 Kanama 2024; umunsi umwe gusa mbere y’uko isoko [ry’igura n’igurisha] ry’abakinnyi ryo mu mpeshyi rifungwa.

Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Hadji Yussuf Mudaheranwa wasinye kuri iri tangazo, yagaragaje ko mu bihe bitandukanye hagiye hagaragara icyifuzo cyo kuzamura umubare w’Abanyamahanga bemerewe gukina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Yerekanye kandi ko mu gihe ibi bitakorwa, amakipe yahura n’ibihombo kuko yari yamaze kugura abakinnyi benshi b’Abanyamahanga.

Mu makipe akomeye wavuga harimo Ikipe y’Igipolisi cy’Igihugu, Police FC ifite Abanyamahanga 14 n’abanyarwanda 12, APR FC na yo ifite 11, utibagiwe Rayon Sports, Kiyovu Sports, Mukura Victory Sports et Loisirs n’andi zafite abari hejuru y’umunani.

Umubare w’Abanyamahanga bakina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda wagiye uzamuka buri mwaka muri iyi ibiri ishize, aho mu mwaka wa 2021-2022 wavuye kuri batatu ushyirwa kuri batanu mu gihe mu mwaka wa shampiyona ushize aba bari bavuye kuri batanu bagirwa batandatu.

APR FC na Police FC mu makipe afite abanyarwanda benshi!
Ibaruwa ya Rwanda Premier League!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda