Umuhanzi nyarwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yasohoye indirimbo yakoze ku mitima ya benshi.

Umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo zihimbaza Imana akaba n’umutoza w’amakorali, Innocent Tuyisenge yashyize hanze indirimbo nshya yitwa ‘Bivuye mu rukundo’.

Innocent Tuyisenge, uretse kuba ari umuhanzi ku giti cye kandi asanzwe ari umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo zihimbaza Imana ndetse akaba n’umutoza w’amajwi w’amakorali abarizwa mwu itorero rya ADEPR.  Yatangiye umurimo wo kuririmba mu 2004 ariko aho hari mu ma korali.

Uyu muhanzi kandi yaje gukora indirimbo ari wenyine ahagana mu 2015 aho yahereye ku ndirimbo benshi bakunze cyane yitwa “Watubereye ubwugamo”  uretse iyo kandi nyuma yakoze izindi nyinshi zitandukanye zirimo “Hari Imbaraga”, “Imana niyo gisubizo” n’izindi yagiye yitabira ibitaramo bitandukanye by’abandi bahanzi.

Mu kiganiro twagiranye nawe akaba yadutangarije ko yasohoye iyi ndirimbo agira ngo agaragaze urukundo rw’Imana aho yagize ati “burimuntu wese ibyo akora ndetse n’ibihe bitadukanye anyuramo afite ibyo yashima Imana kuko ni kubw’ubushake bw’Imana kuko ntacyo umuntu yageraho Imana itabishatse”.

Yakomeje kandi avuga ko cyane cyane igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo yagikuye ku bantu bamaze igihe kirekire barabuze urubyaro gusa nyuma Imana ikaza kurubaha bavuga ko ibyo byose byavuye mu rukundo rw’imana mu indirimbo ye  akomeza kandi ahumuriza ababuze urubyaro ko nabo bategerereza muri urwo rukundo rw’imana

Mu gusoza uyu muhanzi akaba yibukije abaturarwanda ko indirimbo ze zose bazisanza kuri Channel ye ya youtube ndetse anabasaba  kumuba hafi no kumukurikira kumbuga nkoranyambaga ze zitandukanye zirimo YouTube fecebook ndetse n’ahandi aho hose akoresha amazina ya TUYISENGE innocent.

 

Related posts

Abapasiteri bari bamaze igihe nta kazi bafite bongeye kumwenyura

Byinshi ku ndirimbo “Abanjye ndabazi”  ikomeje gukora ku mitima ya benshi

“Ni ubuntu butangaje Imana yatugiriye” Mugisha Boaz yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yitwa “Amazing Grace”.