Rayon Sports yisanze mu mazi abira nyuma yo gusezerera umukinyi Ramadhan Kabwili, FIFA yamaze guhana Murera

Ikipe ya Rayon Sports yahanwe na FIFA nyuma yo gusezerera umunyezamu Ramadhan Kabwili ntimuhe ibyo bari bumvikanye.

Umunyezamu ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya Ramadhan Kabwili yareze ikipe ya Rayon Sports mu ishyirahamwe rifite umupira w’amaguru Kw’isi mu nshingano FIFA, ayishinja kuba hari amafaranga itamwishyuye nyuma yo gutandukana n’iyi kipe.

FIFA yandikiye Rayon Sports iyimenyesha ko ubu itemerewe kwandikisha abakinnyi ku rwego mpuzamahanga ndetse ko nitinda gukemura ikibazo cya Kabwili izabuzwa no gusinyisha abakinnyi ku rwego rw’imbere mu gihugu.

Ramadhan Kabwili yinjiye muri Rayon Sports mu kwezi kwa munani muri 2022 avuye muri Yanga Africans, asinyira Rayon Sports amasezerano y’umwaka 1, gusa nyuma yo mumara igihe muri iyi kipe ntamusaruro atanga, Ubuyobozi bwa Murera bwumvikanye Nawe baramurekura.

Uyu musore ukiri muto dore ko afite imyaka 22, arimo kwishyuza Murera amafaranga angana na miliyoni 4 Frw. Akaba ari imishahara yagombaga guhembwa ndetse hakiyongeraho no kuba Rayon Sports yarakererewe ku mwishyura.

Ibaruwa Imenyesha Rayon Sports ko igomba kwishyura Ramadhan Kabwili

 

Related posts

Munyakazi Sadateyakojeje agati mu intozi maze yirata ibigwi adafite

Khadime Ndiaye akomeje kwibazwaho: Ese koko ni we kibazo cya Rayon Sports?

Shampiyona yacu iri ku rwego rwo hasi nk’ikiraro gishaje!” – KNC aya magambo yatangaje ashobora gutuma abafana ba Rayon Sports bataza kureba umukino bafitanye na Mukura