Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Nizeyimana Enock, yasohoye indirimbo y’amashimwe yise “Ruranyuze”, igaruka ku rukundo n’imbabazi Imana na Kristo bagaragariza ababashakana umutima umenetse, kabone n’iyo ukudatungana kwabo kwatuma bacumura.
Indirimbo y’uyu muhanzi umaze kuba isoko y’inganzo isumba abo Isumbabyose yayisangije bose, yatangiye kwakirwa neza n’abakunda indirimbo zeguriwe Imana nyuma y’uko igiye hanze kuri uyu wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025.
Aganira na KGLNEWS, umuhanzi Enock yayihishuriye icyamusunikiye guhanga iyi ndirimbo irimo amagambo n’umuziki byongerera ukwizera abizera umwami bose.
Ati “Natekereje ku rukundo Imana yangiriye, aho yankuye n’aho ingejeje. Ni yo mpamvu numvise umutima wanjye wuzuye ishimwe. Nibutse ukuntu idahwema kubabarira, idacira urubanza abantu ishingiye ku makosa yabo ya kera, ahubwo ikabaha amahirwe yo gutangira urugendo rushya nk’abakristo.”
Akomeza agira ati ” Muri ako kanya, numvise amagambo y’indirimbo atangiye kumanuka mu mutima wanjye, nk’igitambo cy’ishimwe ku Mana ihindura ubuzima bwacu. Iyo ndirimbo si iyanjye gusa; ni iya buri wese wumva imbabazi n’urukundo rwayo.”
Uretse kuba indirimbo “Ruranyuze” icuranze mu buryo buryoheye amatwi ya benshi, iyi ndirimbo kandi yuje amagambo abobeza imitima ibabaye yose.
Hari nk’aho aririmba ati “Nari narorongotaniye mu mwijima, ubuzima bwanjye buri mu buyobe. Waraje unkurayo nta byiringiro. Iyo ntaza kukugira, ahanjye ntihaba hakibukwa.”
Akomeza aririmba ati “Yesu nkukundira ko iyo ubabariye wibagirwa ahahise; ugendana n’ahashya gusa.”
Umuhamagaro wo gukorera Imana binyuze mu guhanga indirimbo ziyisingiza si uw’ubu, kuko Enock yatangiye urugendo rw’ivugabutumwa
akiri muto cyane, afite imyaka iri munsi y’irindwi. Yari akiga muri sunday school, anaririmba no muri korari.
Indirimbo “Ruranyuze” iri ku muyoboro wa YouTube witwa Enock Official, aho iyi ndirimbo iri mu buryo bw’amashusho, ndetse hakaba hariho n’ubuhinduzi bw’Icyongereza bw’amagambo agize iyi ndirimbo.
Kuri uyu muyoboro kandi hariho indirimbo zose uyu muhanzi w’impano mpanganwa yahanze zose. Muri zo harimo izakunzwe n’abatari bake nka Imvura y’Imigisha, Impamba, Icumbi n’izindi.
Reba hano indirimbo nshya ya Enock