Ikipe ya APR FC irahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa kabiri yerekeza mu Misiri gukina na Pyramids FC (CAF champions league)

Ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda mu mikino ny’Afurika ya CAF champions league izagaruka mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26.

APR FC iri gukina imikino ny’Afurika kuri ubu igeze mu ijonjora rya Kabiri, nyuma y’umukino ubanza wabereye mu Rwanda kuri sitade ya Kigali Pele stadium warangiye ari ubusa k’ubusa 0-0. Nyamukandagira mu kibuga kikarasa imitutu izahaguruka i Kigali i Saa 16h00. Biteganyijwe ko abakinnyi 24 aribo umutoza Thierry Froger azajyana mu Misiri.

Umukino wa Pyramids FC na APR FC uzaba kuri uyu wa gatanu i saa 17h00 kuri sitade yitwa 30 June Air Defense stadium iherereye i Cairo. Ikipe izabasha gukuranamo indi izahita ikatisha tike iyijyana mu matsinda ya CAF champions league.

Kuri uyu munsi ikipe ya Pyramids irakina na National Bank muri shampiyona ya Misiri.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda