Umuhanzi Davido yakoze ibyo benshi batatekerezaga bahita bamufata nk’ intwari.

Umuhanzi wo muri Nigeria David Adedeji Adeleke wamenyekanye ku izina rya Davido, yafunguje umuhanzi mugenzi we Dammy Krane wari umaze iminsi amuharabika ku mbuga nkoranyambaga.

Dammy Krane akaba yarafunzwe mu Cyumweru cyashize ashinjwa kuvuga ko Davido yagize uruhare mu rupfu rw’inshuti ye, nyamara ibyo akabivuga nta bimenyetso afite, ibyatumye atabwa muri yombi.Ikigo gishinzwe iperereza muri Nigeria cya Force Criminal Investigation and Intelligence Department (FCID) nicyo cyemeje ko Dammy Krane yafunguwe nyuma y’uko yari yaratawe muri yombi ku wa 22 Kanama 2024.

Gufungurwa kwa Dammy Krane, bikaba byagizwemo uruhare n’umunyamakuru Verydarkman (VDM) winginze Davido kugira ngo agirire imbabazi mugenzi we, birangira nawe abyemeye.Krane agifungurwa, yasabye imbabazi Davido atangaza ko azi neza ko ibyo yamutangajeho mu minsi yashize, gusa ko ibyo bitazongera, ati “Ndagushimiye muvandimwe. Ndabizi ko hari amagambo menshi navuze, gusa nkusabye imbabazi.”

Abagiye batandukanye bagiye  bagaruka kuri ibyo uyu muhanzi yari amaze gukora benshi bavuga ko uyu muhanzi agira umutima mwiza ko bagomba kumwigiraho.

Related posts

Gloria Bugie wateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga ugiye gukorana indirimbo na Israel Mbonyi ni muntu ki?

Umwe mu bavanga muziki mu Rwanda arashinjwa ubwambuzi

Umuhanzi akaba n’umujyanama mukuru wa Perezida yagiriye inama abagabo bihagararaho bakanga kurira