Inzitizi ku iterambere rya ruhago mu Rwanda ziri ugutatu mu mboni za Frank Spittler utoza Amavubi

 

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru, Amavubi, Umudage, Frank Torsten Spittler, yavuze ko umubare munini w’Abanyamahanga bakinishwa muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, n’ibibazo bibiri bifatiye ku cyo yise kudategura cyangwa bagategura nabi, biza ku isonga mu bibazo bikiri ingutu ku iterambere rya ruhago nyarwanda.

Ni ibikubiye mu Kiganiro n’Itangazamakuru cyabaye mu gihe imyiteguro y’Amavubi agiye guhatanira kujya mu Gikombe cya Afurika mu mikino ibiri izayahuza n’Ibihugu bya Libye, i Tripoli taliki ya 5 Nzeri [5] na Nigeria, i Kigali taliki ya 10 Nzeri 2024.

Uyu mugabo w’imyaka 62 y’amavuko, yatangaje amagambo yazamuye impaka mu banyamupira mu gihe Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, Rwanda Premier League yandikiye FERWAFA ruyisaba kwemera kuzamura umubare w’Abanyamahanga bakarenga batandatu babanza mu kibuga cyangwa ikabihakana bikamenyekana.

Aha ni na ho hari izingiro ry’ibyo Umutoza w’Amavubi abona nk’ibibazo ku iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ibi arabivuga nk’umuntu uhangayikiye ruhago kuko “Ntekereza ko bamwe muri mwe mubyibuka, ubwo nakoraga Ikiganiro n’Itangazamakuru cya mbere; navuze ko naje mu Rwanda mvuye mu birebana no kuzamura impano; ndetse iki kikaba ikintu cy’ingenzi kuri nge.” Umutoza Frank Spittler.

Ikibabaje ni uko “Ejobundi ngarutse mvuye mu Budage, numvise ko abaperezida b’amakipe mu gihugu cyanyu barimo basaba ko umubare w’abanyamahanga wazamurwa ukagera kuri 12 kuri buri kipe. Icya mbere naketse bari gukina. Ndamutse mbibwiye bagenzi banjye mu Budage bavuga bati ’ndi kubabeshya ntibishoboka’. Rero icya mbere mugomba kumva, imwe mu nshingano z’ingenzi z’abayobozi b’amakipe mu gihugu ndetse n’ahandi hose ku Isi ni uguteza imbere umupira ntabwo ari ukuwusenya.”

Uyu mutoza uvuga muri Augsburg mu Budage abona ikibazo cyo kongera abanyamahanga ubwacyo ari inzitizi.

Indi nzitizi bifitanye isano, ni iyo kwibeshya ko icyo abanyarwanda bacyizera cy’uko bike mu bigwi bagize babifashisjwemo n’ihatana ry’Abanyamahanga bari beza muri icyo gihe bikazamurira Abanyarwanda urwego, bakirengagiza ko amazi atari ya yandi kuko shampiyona y’u Rwanda yabaye ikibengero; nkaho bidahagije hagakomeza kurundwamo “ingwizamurongo” zije kubaza abanyarwanda amahirwe n’umwanya byo gukina.

“Abakinnyi beza ba mbere muri Afurika bajya gukina i Burayi. Aba kabiri beza, bajya gukina ahari muri Aziya, ubwo aba kabiri beza na bo bagiye. Aba gatatu beza, bajya gukina muri za Shampiyona nziza muri Afurika, ni nde uzaza mu Rwanda kuri ubu? Ntabwo ari Shampiyona ikomeye.” Frank ubabajwe n’uko hafi 90% by’Abanyamahanga bari munsi y’Abanyarwanda.

Umutoza Frank, yanze gusoza atavuze ko abashakira umupira ibisubizo mu Rwanda babishakira ahatariho cyangwa nabi. Abona amafaranga atikirira muri ibyo yagombye kuba yubaka ibikorwaremezo bya ruhago nk’ibibuga, nybwo n’ibyubatswe bidafasha mu kuzamura impano z’abakiri bato.

Ati “Nasuye ibibuga by’amakipe yanyu yose, ni ahantu ukinira ukaba ushobora kuvunika kubera ko ibibuga ari bibi, ibikoresho ni bibi. Nta mukinnyi utekereza neza wajya muri iyo kipe atekereza ko afite ibyago byinshi byo kuvunika naba ari gukora imyitozo. Icya mbere bakabanje bagatunganya ibibuga byabo by’imyitozo hanyuma bakanategura abakiri bato.”

Yongeyeho ati “Mutekereza iki kuri kiriya kibuga kiri munsi ya Kigali Pele Stadium cyubatswe n’ingengo ya FIFA ngo gifashe mu kuzamura impano. Ariko numvise ko amakipe y’abato atajya ahabwayo umwanya kuko abagishinzwe bo mu Mujyi wa Kigali yakihera amakipe y’abakanyujijeho. Ubwo ni bwo buryo muri kubaka umupira w’amaguru wanyu?”

Umutoza w’Amavubi yasoje avuga ko Shampiyona ibaye isa n’igizwe n’abanyamahanga gusa, ashatse yajya yigumira iwabo muri Augsburg mu Budage, hanyuma akaza aje gukoresha abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu bavuye hanze kuko ataba agitegetswe kureba shampiyona itarimo Abanyarwanda.

Uyu Frank Torsten uri kuvuga ibi, ari kwitegura umukino uzahuza u Rwanda na Libye ku wa 5 Nzeri 2024, ku kibuga cya ‘June 11 Stadium’, bamara kuwukina bagahita bagaruka i Kigali aho bazakirira Nigeria ku mukino w’umunsi wa kabiri wo mu matsinda uteganyijwe taliki ya 10 Nzeri.

Umutoza Frank Torsten Spittler [ibumoso, ruhande rwa Jimmy Mulisa] ntiyemeranya n’icyemezo cyo kuzamura umubare w’Abanyamahabga!

Related posts

Abakinnyi ba Muhazi United baritsize bemeranya gusubika imyitozo igitaraganya

FIFA yarebye Amavubi ijisho ryiza muri Kanama

Halaand yananiwe kurokora Man City imbere ya Inter Milan ngo akureho agahigo ka Cristiano, PSG itsinda zahize, Ibitego birarumba! UEFA Champions League yakomeje