Umuhanzi Dan M. Gakwaya yagarukanye “Ikiganza cy’Uwiteka”, agaragariza abakunzi ba ‘Gospel’ icyizere mu murimo w’Imana

Umuhanzi Dan M. Gakwaya washyize hanze indirimbo "Ikiganza cy'Uwiteka

Umuhanzi ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Gakwaya Dan Mugabo yashyize hanze indirimbo yise “Ikiganza cy’Uwiteka”, agaragaza urugendo rwe, yemeza ko iyi ari imbarutso n’intambwe idasubira inyuma agarukanye mu murimo wo kwamamaza Inkuru Nziza kuri bose.

Indirimbo “Ikiganza cy’Uwiteka” yashyizwe hanze mu buryo bw’amashusho “Video” kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2024; ikaba ikubiyemo ubutumwa bushingiye ahanini ku gusingiza ububasha bw’ikirenga buri mu kiganza cy’Imana, ibitangaza ikora ndetse n’imbabazi n’impuhwe idahwema kugaragariza abantu bayo ibihe byose baba barimo.

Mu kiganiro yagiranye na KGLNEWS, Dan Mugabo Gakwaya yagarutse ku rugendo rwe, agaragaza ko yakuriye mu muryango w’Abakirisitu; ibintu avuga ko byamuhesheje gutangira umuziki wo kuryamya no guhimbaza Imana hakiri muto n’ubwo zatindaga kugera kuri benshi nk’uko byifuzwaga bitewe nk’ikoranabuhanga ry’icyo gihe.

Yagize ati “Indirimbo ya mbere nayikoze muri 2010 yitwaga ‘Sinzahava’, indi yitwaga ‘Yesu aragahora ku ngoma’. Nari mfite indirimbo nyinshi cyane ariko Abanyarwanda benshi ntibari bazi ibya YouTube, ahubwo wasangaga tuzishyira ku zindi mbuga nkoranyambaga, cyangwa ukaziha abantu bakazigushyirira ku yindi miyoboro, nyuma mukabarana.”

Nyuma y’uko indirimo yakoze zari zimaze kumenyerana, Dan M. Gakwaya yakomeje yerekana ko yaje gukukirikira ibijyanye n’amasomo ye, ahagarika umuziki by’igihe gito, icyakora awugarukamo byeruye muri 2017.

Ati “Muri 2017 ni bwo nakoze indirimbo ebyiri zitwa ‘icyubahiro’ na ‘Aba Father’ nzishyira kuri YouTube kuko nari maze kuyimenya. Aha natangiye no gushyiraho zimwe mu ndirimbo nakoze mbere hanyuma nkora n’ibitaramo bizenguruka igihugu mu rwego rwo kumenyekanisha ibihangano byange kuko ni byo byari binshishikaje nk’umuntu wigaga Bibiliya.”

Ku rundi ruhande, kimwe n’abandi baba bari kwinjira mu muziki, Gakwaya Dan Mugabo na we yagiye ahura n’imbogamizi mu rugendo rwe kugera n’aho ashaka guhagarika kuririmba.

Agaruka kuri ibi, yagize ati “Nigeze kuvuga ko hari igihe numva nareka umuziki. Abahanzi tunyura mu bintu byinshi, zaba ari imvune z’ubushobozi cyangwa iz’igihe kirekire tumara muri ibyo bintu, n’uburyo ugerageza kuzamura ibyo ukora ariko ugasanga harimo amananiza Kandi wowe nta cyo utakoze, bigasaba kwinginga abantu ngo ushyigikirwe mu buryo bwose.”

Nubwo bimeze bityo ariko, arabona icyizere. Ati “Uyu munsi rero umuhanzi afite urubuga runini cyane, izi mbuga zose ntabwo zabagaho. Rero ibintu biragenda bimera neza kandi abantu bari kugenda baha abahanzi agaciro n’umurimo wabo.”

Mu butumwa bwaguye yageneye abakunzi b’umuziki we, yababwiye ko afite umuhigo wo gukora ibihangano byinshi ku buryo nibura buri mezi abiri agiye kujya abasangiza ibishya.

Ati “Nabwira abakunzi bange ko nje mu gihe gikwiriye ndetse ko nje nikwije, hari ibikorwa byinshi mbazaniye.”

Dan Mugabo ukunze gufasha cyane mu murimo wo guhimbaza Imana mu rusengero “Worship Leader”, avuga ko kuva yatangira umuziki we, yaharaniraga ko ibihangano bye byafasha abantu mu buryo bw’umwuka: kwamamaza ubutumwa bwiza no kuzana agakiza mu bantu, aho gushyira imbere ubucuruzi n’izindi nyungu ziwuvamo nk’uko bimeze kuri bamwe.

Uyu muhigo avuga ko yawugezeho ashyigikiwe n’inshuti ze zitahwemye kumutera inkunga mu turere dutandukanye tw’Igihugu.

Uretse indirimbo “Ikiganza cy’Uwiteka”, Dan Mugabo Gakwaya arateganya gusangiza abantu izindi ndirimbo ari gutunganya mu gihe cya vuba. Izi zose hamwe n’izindi zinyuzwa mu miyoboro itandukanye icishwamo indirimbo irimo n’uwa YouTube we mushya witwa “Gakwaya Dan Mugabo” nyuma y’uko uwa mbere wibwe.

Kanda hano niba wifuza kureba ibihangano bya Dan Mugabo Gakwaya kuri YouTube!

Umuhanzi Dan M. Gakwaya washyize hanze indirimbo “Ikiganza cy’Uwiteka”
Dan Gakwaya avuga ko indirimbo Ikiganza cy’Uwiteka yanditse ubwo hari amakuba mu Isi by’umwihariko mu gihe cya Covid-19
Dan avuga ko agiye guha abantu ibihangano byinshi byo kuramya no guhimbaza Imana
Dan M. Gakwaya abona icyizere mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

 

Related posts

Abapasiteri bari bamaze igihe nta kazi bafite bongeye kumwenyura

Byinshi ku ndirimbo “Abanjye ndabazi”  ikomeje gukora ku mitima ya benshi

“Ni ubuntu butangaje Imana yatugiriye” Mugisha Boaz yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yitwa “Amazing Grace”.