Gisagara: Abaturage barishimira umuyoboro w’amazi meza bubakiwe

Abaturage bo mu karere ka Gisagara mu mirenge ya Mamba na Muganza barishimira umuyoboro w’amazi meza bahawe kuko ugiye kubafasha mu bikorwa byo kwimakaza umuco w’isuku aho batuye.

Ni mu birori byo gutaha ku mugaragaro umuyoboro w’amazi Muyaga-Ramba byabayaye ku wa 22 Ugushyingo, byateguwe n’akarere ka Gisagara ku bufatanye na Water For People, WASAC Ltd aho abaturage bagaragaje ko bishimiye uyu muyoboro kuko ugiye kubafasha mu bikorwa by’isuku n’isukura.

Aba baturage bavuga ko batarabona aya mazi bari bafite ingorane zitandukanye harimo nko gufatwa n’indwara zituruka ku gukoresha amazi mabi bityo kuba babahaye uyu muyoboro bigiye kubafasha mu gukuraho izo nzitizi banagerageza kuyafata neza.

Uwizeyimana Patricia wo mu karere ka Gisagara mu murenge wa Mamba akagari ka Ramba yasobanuye ko batarabona aya mazi bahuraga n’indwara zitandukanye bakivoma mu bishanga.

Ati “Mbere twavomaga amazi y’ibishanga indwara zikarushaho kuba nyinshi cyane cyane abana ariko aho amazi meza atangiye kuzira indwara zigenda zigabanuka. Akomeza avuga ko bafite intego zo gukomeza kubungabunga aya mazi birinda kwangiza iyi miyoboro. Ati” twebwe iteka tugomba kuba imboni cyane kuri ayo mazi dusigasira iyo miyoboro tuyirinda icyayangiza.”

Imanishimwe Valentine, nawe ahamya ko aya mazi agiye kubafasha byinshi harimo kubarinda kujya mu kabande. Ati “Nk’ubu ku mugoroba wakeneraga amazi ukabura uko ubigenza ariko kuba aya mazi atwegereye ntituzongera kugira iki kibazo.”

Umuyobozi wa Water for People mu Rwanda, Eugène Dusingizumuremyi, ari na yo yubatse uyu muyoboro avuga ko ibi biri muri gahunda zabo zo guha abantu amazi meza babafasha mu bikorwa by’isuku n’isukura.

Ati “Gahunda water for people ni gahunda ituma buri muturage wese ashobora kugira amazi kandi igihe cyose binyuze mu bufatanye n’ubuyobozi bw’akarere byose bigamije gufasha abaturage mu bikorwa by’isuku n’isukura.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yavuze ko iterambere rya mbere ari ubuzima bwiza, bityo abaturage bagomba kumenya ko isuku ari isoko y’ubuzima ndetse bakagerageza kubungabunga ibi bikorwa remezo baba bahawe.

Yagize ati “Isuku ni isoko y’ubuzima, tugomba kugira isuko kandi isuku ya mbere izanwa n’amazi meza, kandi udafite ubuzima bwiza ntabwo wabasha gutera imbere, rero turasaba buri wese kubigira ibye akabungabunga uyu muyoboro w’amazi muhawe kuko bije kubafasha mu rugamba rw’iterambere.”

Umuyoboro w’Amazi wa Muyaga-Ramba ufite uburebure bwa kilometero 56.41, ugatanga amazi meza ku baturage 15,500  bo mu midugudu 18 y’Utugali twa Ramba na Muyaga mu Murenge wa Mamba.,  ukazanafasha ibigo nderabuzima n’amashuri mu bikorwa byo kwimakaza isuku n’isukura.

AMAFOTO YARANZE IGIKORWA

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro