Burya kugona bifite aho bituruka! Aka ko mwari mwarakamenye,agapfundikiye gatera amatsiko

 

 

Kugona ni ikibazo rusange gikunda kugaragara ku bantu benshi, n’ubwo gikunze kwibanda cyane ku bagabo n’abantu babyibushye cyane. Kugona bigenda byiyongera uko umuntu asaza.N’ubwo kugona ari ikibazo kibangamira muri rusange uburyo ubasha gusinzira neza no kuruhuka kikaba gishobora no kubangamira abo muryamana, niba ugona rimwe na rimwe ntabwo ari ikibazo gikomeye ku buzima.

Ariko kandi niba buri uko uryamye uhora ugona kenshi, uretse kukubuza gusinzira neza, binabangamira abo muryamanye. Rimwe na rimwe hari igihe hashobora kwitabazwa abaganga mu gukemura icyo kibazo.

 

Kugona biterwa n’iki?

Kugona bibaho iyo umwuka ubusanzwe wacaga neza mu mazuru no mu kanwa, ufunzwe ukabura aho uca.

 

Bimwe mu bishobora gutera umwuka gufungwa ukabura aho unyura:

 

 

-Gufungana mu myanya y’ubuhumekero: Abantu bamwe na bamwe bakunze kugona mu gihe bafunganye mu mazuru cyangwa barwaye sinizite. Hari igihe ushobora kuvuka utwenge tw’amazuru dufite ikibazo, bikaba byatera kuba tudafunguye bihagije ku buryo umwuka ucamo byoroheje, kimwe n’uko ushobora kugira ibindi bituma utwenge tw’amazuru twifunga (nasal polyps)

 

 

-Inyama (cyangwa ingiramubiri (tissue)) nyinshi mu nkanka: ibi ushobora kubivukana, cyangwa se ukaba ubyibushye birengeje urugero, bituma izi ngiramubiri ziba ari nini kurusha ibisanzwe.

 

 

-Akamironko karekare: Aka ni ka kantu kaba aho akanwa gaherera, kakaba gatandukanya inzira y’ubuhumekero no mu muhogo. Iyo aha hantu hakoranaho cyane bishobora gufunga inzira y’ubuhumekero, bikaba byateza kugona.

 

-Kutikanya neza kw’imikaya yo mu muhogo no ku rurimi: Imikaya y’ururimi no mu muhogo ishobora kuba irekuye cyane, bikaba byayitera gufunga mu nzira y’ubuhumekero. Ibi kandi bishobora guterwa no gusinzira cyane, kuba wanyweye inzoga cyangwa se gukoresha imiti itera gusinzira cyane. Uko usaza niko kugona bigenda byiyongera, ahanini bitewe n’uko iyi mikaya iba irekuye cyane (relaxed).

 

 

Dore ingaruka mbi zo kugona ku buzima nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Medical News Today:

 

-Ku bantu bakunze kugona buri gihe, bashobora kugira ibibazo bikomeye ku buzima harimo; guhagarika guhumeka mu gihe usinziriye.

 

-Guhagarika guhumeka mu gihe usinziriye bitera ibibazo bikomeye, harimo:

 

 

-Kubyuka kenshi mu gihe usinziriye, ibi n’ubwo hari igihe utabyumva, ariko ni ha handi ubyukana umunaniro cyangwa se umutwe ukurya. Biba byatewe no gusinzira ukanguka cyane kubera kubura umwuka.

 

-Kudahumeka uko bikwiye, hari igihe guhumeka bihagarara neza hagati y’amasegonda macye kugeza ku munota, imyanya y’ubuhumekero ishobora kwifunga igice cyangwa ikifunga yose.

 

-Umutima utangira gukora nabi, kumara igihe kinini ugenda ubura umwuka akenshi bitera amaraso kugendera ku muvuduko uri hejuru cyane, bikaba byatera umuvuduko ukabije w’amaraso ndetse no kubyimbigana k’umutima. Abantu bagona cyane baba bafite ibyago byo kwibasirwa n’umutima ugahagarara (heart attack) ndetse na stroke.

 

-Kudasinzira neza, kugenda usinzira ukanguka bituma udasinzira neza ngo ugezeyo (deep sleep).

 

-Kutaryama neza mu ijoro, mu gihe usinzira nabi bigira ingaruka ku kazi kawe ukora buri munsi, kuko usibye kugutera gukora nabi bishobora no gutuma wirirwana umunabi.

 

Mu gihe ufite ibibazo byo kugona cyane ukabona biba kenshi, ni ngombwa kwitabaza umuganga akaba yagufasha.

Related posts

Zimwe mu ingaruka ushobora guterwa no kurya amandazi ashyushye ku buzima bwawe!

Inkuru yakababaro uwabaye umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana

Umubyeyi wonsaga yakubiswe n’ inkuba ahita apfa, Ubuyobozi yari icyo bwasabye abaturage b’ i Rutsiro.