Umugabo ukomeje gutungura benshi nyuma yuko ariye Miliyoni 15 mu mukino wa mahirwe ahita yiyemeza gutangamo 10 mu rusengero nk’ituro ry’ishimwe, bitungura abantu benshi.
Uyu mugabo utuje ubarizwa mu gace ka Kirinyaga, umunsi umwe ubwo yafataga telephone ye yagize ngo ararota. Yari yatsindiye Miliyoni 15 z’Amashilingi mu mikino yamahirwe. Ibiganza bye byarasusumiye atarakira neza ibiri kumubaho agwa hasi atangira kurira nk’umwana.
Mu myaka itatu yose Peter yakinnye iyi mikino ntabwo yari aragatsinda na rimwe . Gusa uyu munsi byari bitandukanye kuko , Ijuru ryamukingukiye ndetse ibitarashobokaga biba impamo kuri we amarira y’ibyishimo ya yasutse ubutitsa ubwo yabonaga isengesho rye risubijwe.
Peter yatangaje ko akunze kumara amasaha menshi ku rusengero rwo mu gace k’iwabo mu murimo wera w’Imana ngo arebe ko Imana yamuha umugisha. Yahize gutanga KES 10 Million nk’ituro ry’ishimwe.
KES 5 million ateganya kuzubakamo inzu nziza yo gutuzamo umuryago we ugizwe n’umugore umwe ndetse n’abana babiri. Yifuza kuzabona abana be bakurira ahantu heza hisanzuye ndetse batekanye.Kuri ubu Peter ubuzima bwe bwahindutse ndetse bwabaye bwiza kurushaho. Hari ijambo yatangaje ubwo yavugaga ko ‘ niba utega k’imikino gusa utabanje gushishoza uba uri kwangiza amafaranga yawe’.
Yagiriye abatega bagenzi be inama yo kujya bakurikiza amabwiriza ndetse bakigirira ikizere. Ati:“Nari naritakarije ikizere, gusa kuri ubu ndi umunyama million ”. Ngayo nguko uko yabitangaje nibineza neza byinshi.Mu mikino yo gutega izwi nk’urusimbi abenshi bakunze kuhatakariza imitungo yabo ndetse bikabatera ubukene mugihe batahiriwe nabyo.