Impumeko y’Amavubi muri Côte d’Ivoire n’impinduka muri 11 bashobora kubanza mu kibuga ku mukino wa Bénin

Frank Torsten Spittler utoza Ikipe y'Igihugu Amavubi avuga biteguye gukosora amakosa yagaragaye ku mukino uherutse kubahuza na Bénin

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Frank Torsten Spittler yatangaje ko abasore be bose bameze neza ndetse ko biteguye kwitwara neza imbere y’Ibitarangwe bya Bénin, ibitandukanye n’uko byagenze ku mukino aya makipe yombi aheruka guhuramo bikarangira Amavubi atsinzwe igitego 1-0.

Ni ibikubiye mu byo yatangarije mu kiganiro n’itangazamakuru kibanziriza umukino Amavubi yakirwamo na “Les Guépards” ya Bénin kuri Stade yitiriwe Félix Houphouët Boigny mu murwa mukuru Abidjan wa Côte d’Ivoire kuri uyu wa Gatanu.

Uyu Mudage w’imyaka 62 y’amavuko yatangiye atanga ishusho rusange y’uko umwuka umeze mbere yo kwesurana na Bénin.

Ati “Mbere na mbere mu Ikipe yange, turiteguye umwuka ni mwiza, tumeze neza, ku bw’amahirwe nta mukinnyi n’umwe ufite ibibazo by’imvune, ndetse ibintu birarushaho kugenda neza uko tugenda dukorana umwiherero n’ikipe ugereranyije n’indi myiherero abanje.”

Umukino uherutse guhuza u Rwanda na Bénin hari amasomo wasize

Uretse uyu mukino w’umunsi wa gatatu mu Itsinda rya Kane mu yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2025, u Rwanda rwaherukaga gutsindwa na Bénin mu guharanira itike yo kuzitabira Igikombe cy’Isi cya 2026.

Uyu mukino u Rwanda rwawutakaje ku gitego 1-0, cyatsinzwe na Dodo Dokou ku munota wa 37 ku ishoti rikomeye yateye ku mupira wari uvuye muri koruneri kubera guhagarara nabi kwa ba myugariro b’Amavubi.

Ibi ni byo byateye Torsten Spittler kugira ati “Mu mukino uheruka Bénin yatweretse ko ari ikipe itoroshye cyane ko ifite n’umutoza mwiza. Nizeye ko natwe tumeze neza kuko ubwo duheruka i Kigali twakiniye muri Stade [Amahoro] kandi yuzuye abafana baturi inyuma.”

“Ubushize Bénin yabyaje umusaruro amakosa twakoze ya za koruneri ariko ubu ntibizongera. Twaritoje bihagije, mfite icyizere kandi ndabibona ko ibihe bigenda bimera neza. Turi gukorana n’abakinnyi kandi umusaruro w’uyu mukino uzaba ari mwiza.”

Abakinnyi 11 bashobora kubanza mu kibuga ku ruhande rw’Ikipe y’Igihugu Amavubi 

Urebye ku rutonde rw’abakinnyi bari babanjemo ku mukino u Rwanda ruherutse kunganyamo na Nigeria n’uwari wawubanjirije na Libye, amakuru avuga ko ari impinduka imwe iteganyijwe, aho Imanishimwe Emmanuel afata umwanya we wari wakinnyeho Niyomugabo Claude akanitwara neza.

Mu izamu: Ntwari Fiacre

Ba myugariro: Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Ombarenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel “Mangwende”;

Abo hagati: Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad, Muhire Kevin;

Ba rutahizamu: Mugisha Gilbert, Kwizera Jojea, Nshuti Innocent!

Kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024 u Rwanda rurakurwa na Bénin kuri Stade yitiriwe Félix Houphouët-Boigny muri Côte d’Ivoire, mu gihe tariki ya 15 Ukwakira ruzakira Bénin muri Stade Nationale Amahoro mu mukino wa Kane wo mu itsinda D ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc.

Frank Torsten Spittler utoza Ikipe y’Igihugu Amavubi avuga biteguye gukosora amakosa yagaragaye ku mukino uherutse kubahuza na Bénin
Abarimo Mutsinzi na Nshuti bakoze umwitozo wabo wa nyuma
Kwizera Jojea wa Rhode Island muri Amerika na Imanishimwe Emmanuel

Related posts

Kapiteni Bizimana, Biramahire na Rubanguka bageze mu myitozo y’Amavubi yitegura Ibitarangwe bya Bénin [AMAFOTO]

Amavubi yamenye inzira azanyuramo mu guhatanira itike ya CHAN 2024

Bayobowe n’ufite imyaka 15! Abakinnyi 10 bakiri bato batanga icyizere muri Shampiyona y’u Rwanda 2024/2025