Umugabo w’ i Karongi yumvise umugore we babyaranye arimo kuvugira kuri telefone , akeka ko barimo baramubinda ahita amwica.

 

Umugabo witwa Ngabitsinze Samuel mu Karere ka Karongi , akurikiranyweho kwica umugore babyaranye, Nyirabugingo Marciane w’imyaka 26 nyuma yo kumwumva avugira kuri telefone, agakeka ko bari kumutereta, aya mahano yabereye mu Mudugudu wa Kabwenge, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi.

Ngabitsinze wakoraga akazi ko gutwika amakara yatashye avuye mu kazi ageze mu rugo asanga umugore we ari kuvugira kuri telefone, bararwana aramuniga kugeza ashizemo umwuka, ahita yigira mu kabari asiga amukingiranye, Byageze ni mugoroba umwana wabo atashye asanga harakinze, abwira abaturanyi ko se yarwanye na nyina agasiga amukingiranye.

Abaturanyi babimenyesheje ubuyobozi buhageze bwica urugi basanga Nyirabugingo atari guhumeka, bazana imbangukiragutabara, umuganga ababwira ko yamaze gushiramo umwuka.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigarama, Harerimana Eric yabwiye IGIHE dukesha ino nkuru ko ko uyu muryango wari usanzwe ubana mu makimbirane.Ati “Ngabitsinze Samuel akomoka mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, naho Nyirabugingo akomoka mu Kagari ka Ngoma mu Murenge wa Gishyita. Ntabwo bari barasezeranye. Twari twarabagiriye inama yo gutandukana kuko bahoraga barwana.”

Nyuma y’uko ubuyobozi bubagiriye inama uyu mugore yagiye i Rubavu asiga umugabo we mu Murenge wa Gishyita, nyuma umugabo amuhamagara kuri telefone amugusha neza bituma ku Cyumweru tariki 23 Nyakanga 2023 agaruka mu rugo.Ubuyobozi bwaganirije abaturage, bubakangurira gutangira amakuru ku gihe no kwirinda amakimbirane ashobora kubyara urupfu.

Nyirabugingo na Gabitsinze bari bafitanye umwana umwe w’imyaka 6. Ngabitsinze afungiye kuri RIB sitasiyo ya Gishyita, mu gihe iperereza rikomeje. Umurambo wa Nyirabugingo wajyanywe mu bitaro bya Mugonero gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

 

Related posts

Fatakumavuta ufungiwe i Mageragere, yarabatijwe, azinukwa ibijyanye n’ imyidagaduro.

Icyatangajwe nyuma yo gufata umwanzuro wo kwica imbogo zari zatorotse Pariki.

Biravugwa ko Kwizera Emelyne’ Ishanga’ yatawe muri yombi n’ abagenzi be 3