APR FC yatije As kigali abakinnyi babiri Harimo Itangishaka Blaise

Nyuma yo kwinjiza abakinnyi batandukanye b’abanyamahanga ikipe ya APR FC yafashe umwanzuro wo gutiza bamwe mubo yarisanganwe ibona ko batazabona umwanya uhagije wo gukina.

Bamwe muri abo bakinnyi harimo Itangisha Blaise, umwe mu bakinnyi bari bamaze igihe muri APR FC ariko ugasanga umwanya wo gukina abona udahagije, APR FC yafashe umwanzuro imutiza muri As Kigali.

Undi musore watijwe muri As Kigali ni Ishimwe Fiston wari waje muri APR FC avuye muri Marine FC nyuma yaho yari umwe mu basore bari bitwaye meza mu mwaka w’imikino wa 2021-2022. Ni umusore wari witezweho kugira icyo amarira ubusatirizi bwa APR FC ariko ntibyamukundiye dore ko no kubona umwanya ubanza mu kibuga byamugoye.

Related posts

Umutoza Frank Spittler atewe impungenge n’itsinda Amavubi yisanzemo

Yakinnye CHAN, aza mu Ikipe y’umwaka, bamubatiza Thiago Silva: Hura na Omar Gningue utegerejwe muri Rayon Sports

Copa América 2024: Emiliano Martínez yongeye gutabara Messi ku bwa burembe, berekeza muri ½ [AMAFOTO]