Umuforomokazi yagaragaje ikibazo afite kimukomereye gituma ashaka gukora imibonano inshuro 100 ku munsi

Umukobwa w’imyaka 44 y’amavuko ukora umwuga w’ubuforomokazi muri Leta ya New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika arwaye indwara yitwa (Persistent Genital Arousal Disorder) ituma yifuza gukora imibonano mpuzabitsina inshuro zirenga 100 ku munsi.

Uyu Kim Ramsey atangaza ko iyo aramutse yinyeganyije cyangwa se akagenda muri gari ya moshi, agatwara imodoka ndetse n’uturimo two mu rugo na byo bituma ashaka gukora imibonano mpuzabitsina cyane, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza The Sun.

Atangaza ko uko gushaka gukora imibonano mpuzabitsina bimuhangayikishije cyane kuko bituma atagira uwo bakukundana w’umuhungu ndetse no mu mibanire isanzwe.Ati “Abandi bagore bahangayikishwa no kubona ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ariko njye mpangayikishijwe n’uko byahagarara”.

 

Muganga yabwiye Kim ko indwara ya Persistent Genital Arousal Disorder arwaye irangwa no kugira ubushake budasanzwe bwo gukora imibonano mpuzabitsina.Kim yatangiye kugira iki kibazo igihe yaryamanaga n’umusore w’inshuti ye mu mwaka wa 2008.

Dogiteri Pam Spurr, impuguke mu mibanano mpuzabitsina n’abantu, agira ati “Abantu bashobora kwisekera bumvishe ibi ariko ni ikibazo gikomeye kandi gikomereye nyiracyo”.

Related posts

Rusizi: Umukobwa yabengewe ku murenge ,umusore yifuza murumuna we ko ari we uryoshye!

Abantu 10 bakoreye imibonano mpuzabits1na mu kivunge bahuye n’ uruva gusenya

Mu mujyi wa Kigali mu Giporoso ibihabereye biteye ubwoba ku musore wasomye agacupa arangije atera ibuye mu modoka y’Abasirikare