Burera: Umugabo n’ umugore we ubwo bari bavuye kwiragiza Imana, baje batongana umwe ahita yiyambura ubuzima.

 

 

Mu Mudugudu wa Cyave, mu Kagari ka Rushara, mu Murenge wa Nemba , wo mu karere ka Burera ,haravugwa inkuru y’ umugabo witwa Ntambara Fidèle w’ imyaka 30 ubwo yari avuye gusenga yatahanye n’ umugore we Nyiranzeyimana Florence, bataha batongana bageze mu rugo umugore ahita yahukana nyuma umugabo we ahita yiyahura akoresheje umugozi.Byabaye kuri iki cyumweru tariki 17 Werurwe 2024

Amakuru dukesha igicumbinews atangwa n’inzego z’ibanze z’aho byabereye avuga ko ejo hashize inzu y’uyu muryango yiriwe ikinze bakubise agatima ku kuba umugore yahukanye bahita bajya kwica urugi basanga uyu mugabo yimanitse mu mugozi yashizemo umwuka.

SP Jean Bosco Mwiseneza,Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko uyu muryango wabanaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakaba bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku mutungo.

Ati: “Bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo. Polisi iragira inama abaturage gutangira amakuru ku gihe y’ingo zibana zifite amakimbirane, icyaha kigakumirwa kitaraba”.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro