Bamwe batekereza ko ari inzozi, abandi bumva bidashoboka, menya ibyihariye ku marushanwa ya RSW Talent Hunt.

 

 

RSW TALENT HUNT ni amarushanwa yateguwe n’umuryango mpuzamahanga witwa Rise and Shine World Inc ufite ikicaro mu gihugu cya Australia ukaba uyoborwa na Bishop Justin Alain,kubufatanye na JAM Global Events nka kompanyi mpuzamahanga mugutegura ibirori bitandukanye , bateguye igikorwa cyo gushaka abanyempano mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana
RSW TALENT HUNT ni amarushanwa akomeje kwandika ibigwi bikomeye cyane cyane ku bayempano baririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana. Kugeza ubu aya marushanwa amaze gufasha abanyempano benshi mu muziki wa Gospel mu bice bitandukanye by’u Rwanda ndetse no mu mahanga.

Iri rushanwa ku ikubitiro ryatangiye mu mwaka wa 2022 aho batandatu ba mbere begukanye igihembo cya Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda bayahabwa kuwa 17 Mata 2022 mu birori byakataraboneka byabereye kuri Hotel Baoba I Nyamirambo . Ni irushanwa ryari rigamije gukangura abanyempano mukuririmba ndetse ari ni imboni yigikorwa cyari gitegerejwe na benshi.

Irushanwa ryatangiye hasubirwamo indirimbo ya Bishop Justin Alain
yitwa UGENDANE NANJYE ikaba ari indirimbo imaze gukundwa nabatari bacye bitewe nubutumwa buyikubiyemo bushingiye kumateka y’umwihariko yakomotse murupfu rwuwari
umufasha wa Bishop Justin Alain.

Nyuma y’amezi macye irushanwa rishoje hatangiye gucicikana amatangazo kumbuga nkoranyambaga zahano mu Rwanda ndetse no mu mahanga agaragaza yuko hagiye kuza irushanwa rizahemba amafaranga atarigeze ahembwa mumateka y’u Rwanda mugisata cya Gospel muri icyo gihe aho bavugaga ko uzaryegukana azahembwa Million icumi z’amanyarwanda ndetse nibindi bihembo bitandukanye .

Ayo makuru akijya ahagaragara byabaye urujijo mumaso y’abantu kuko byasaga nk’inzozi kuri bamwe abandi batangira kuvuga ko ari ibinyoma bitazashoboka cyane ko hari amarushanwa andi yagiye abaho mu Rwanda ariko ntiyasohoza ibyo yiyemeje . Abantu benshi batangiye kuyatega iminsi bavuga ko bitazakunda ahubwo ari ukubeshya .

Mukiganiro n’itangazamakuru
umuyobozi w’irushanwa akaba n’umuyobozi wa Rise and shine world yatangarije itangazamakuru ko ibyo bagiye gukora atari impanuka cyangwa ibyo bakopeye ahandi ahubwo ari ikintu kimaze imyaka gitegurwa kandi ko ari umuhamagaro umurimo bitewe n’amateka yagiye acamo . Icyogihe Nyakubahwa Bishop Justin Alain yatangaje ko gutangiza irushanwa rya
RSW TALENT HUNT Atari irushanwa rizabera mu Rwanda gusa ahubwo rizajya riba mu bihugu bitandukanye ndetse habeho nirushanwa mpuzamahanga rikabera mugihugu cyatoranijwe kwakira iryo rushanwa mpuzamahanga.

RISE AND SHINE WORLD Inc . ndetse na JAM GLOBAL EVENTS ntibaciwe intege
mugushyira mubikorwa icyo bari bamaze gutangaza ndetse no gufasha abanyempano binyuze mu mushinga wa RSW TALENT HUNT yahise ishyira mubikorwa ibyuwo mushinga aho
yateguye ibindi bitaramo nanone by’amarushanwa hagamijwe kuzamura impano z’abahanzi bakiri bato mu muziki wa Gospel aho ibikorwa by’irushanwa byatangiye ku ma site 6 yo mu
Rwanda arimo Huye, Kayonza, Kigali, Musanze,Rubavu,na Rusizi aho ryahagurukanye imbaraga nyinshi cyane ugereranije na niryabanje .

 

Bishop Marlene Justin akaba ari nawe muyobozi wungirije wa
RISE AND SHINE WORLD ndetse na RSW TALENT HUNT

Nyuma yo kuzenguruka igihugu cyose bashaka abanyempano aho bafashijwe ni ikipe nini yarirangajwe imbere na Madam Bishop Marlene Justin akaba ari nawe muyobozi wungirije wa
RISE AND SHINE WORLD ndetse na RSW TALENT HUNT , ndetse na Aron
NIYOMWUNGERI wari umuhuzabikorwa w’irushanwa ndetse na Bright KARYANGO
warushinzwe itumanaho hamwe nabagenzi be batandukanye bari bashinzwe ibikorwa binyuranye mu irushanwa .

 

Ntitwakirengagiza akanama nkemurampaka kadasanzwe kari karangajwe imbere na Peace HOZIANA dore ko ari umwe mubahanga u Rwanda rufite kurubu nkumuntu wize umuziki kandi yanitabiriye irushanwa mpuzamahanga rya East Africa Got Talent ryabereye muri Kenya . mukanama nkemurampaka hari harimo kandi Eddy MICO, Annete MURAVA ndetse na Eddy KAMOSO

Aba nibo bari bagize akanama nkemurampaka mu majonjora

 

Nyuma y’amezi menshi bashaka abanyempano mubyiciro bitandukanye Irushanwa ryaje kurangira Umunyempano wa mbere ahawe igihembo cya Miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, uwa Kabiri ahembwa million 3 z’amanyarwanda , uwa Gatatu ahabwa million 2 z’amanyarwanda ndetse nuwakunzwe cyane mu irushanwa ahembwa million imwe nigice ndetse anemererwa gufashwa mumuziki bihoraho( Full Music Management) .

Agashya kandi kagaragaye
mubihembo nuko hanahembwe abantu batandukanye bagiye bakundwa mumarushanwa mugihe cyamajonjora aho bahembwe bose hamwe ibihumbi 800. Muri rusange ni irushanwa ryashoje hatanzwe ibihembo bya million 17 n’ibihumbi 300 y’u Rwanda (17,300,000 Frw) nkuko byari bikubiye mumabwiriza y’irushanwa mugutanga ibihembo . Irushanwa ryashoje kuwa 21 Nyakanga 2023 aho abatsinze bose batahanye ama cheque yamafaranga batangira kwitwa
abamillioneri .

Nyuma yuko ibihembo bitanzwe muruhame ku munsi wo gusoza irushanwa dore ko ari umuhango wanitabiriwe n’inzego zitandukanye yaba iza leta ndetse nizabikorera . byahise bica
amazimwe ku bavugaga ko bitazashoboka ko irushanwa risoza rikanahemba. Ibyari inzozi byahise biba impamo benshi bagenda bavuga yuko imvugo ya Bishop Justin Alain ari ihame nk’uko yari yabitangarije itangazamkuru mbere y’uko irushganwa ritangira ko ibyo bari gukora ari umuhamagaro atari ibyo biganye cyagwa bakopeye ahandi kandi ko biri mu murongo wo gufasha abantu kuvuga ubutumwa bwiza , Iki gihe Bishop Justin Alain yavuze ko kutabwira abantu inkuru nziza ya Yesu ni nko kuba waba ufite umuti wa Covid-19 ukawuhisha munsi ya Matera yawe ukareberera abantu bapfa kandi ufite umuti wayo.

Nyuma y’uko Season yambere irangira hatangajwe ko hagiye gutangira Season ya kabiri .

Amatangazo yahise ashyirwa hanze agaragaza ko hari itandukaniro na season ya mbere aho kui ubu abayitabiriye bazahembwa uhereye ku intara aho bitari bisanzweho ndetse banahembwe ku rwego rw’Igihugu . Abanyempano bazatsinda bazegukana million 22 . Muri rusange irushanwa rigenda ryongera ibihembo kugira ngo abantu babashe gukora indirimbo kandi bageze ubutumwa kure nk’uko umuyobozi w’irushanwa Bishop Justin yabidutangarije ubwo twaganiraga kubijyanye na season ya kabiri . ni irushanwa rikomeje gukorwa amajonjora aho ritegana kurangirana n’uy’umwaka .

 

Mu kiganiro Kglnews.com yagiranye na Bishop Justin twamubajije impamvu irushanwa riba rigafata amezi menshi yadutangarije ko ibyo bakora babikora bagamije gufasha abanyempano kugaragaza impano zabo ndetse ko ntakiba kibirukansa kuko ibintu byabo si amasiganwa bakora bashingiye uko babiteguye . yadutangarije ko Season Ya kabiri ifite umwihariko ukomeye kuko ibizayiberamo bizagirira umumaro abazaryitabira cyane ko ari agaseke gapfundikiye .

Amakuru Kglnews.com ifite kugeza ubu amarushanwa yaramenyerewe mu Rwanda gusa akaba agiye kugera no mu bindi bihugu bitandukanye tukazayagaruka birambuye mu nkuru zacu zizakurikira.

 

 

Rise and Shine World kandi ifite gahunda nanone yo gutegura irushanwa mpuzamahanga RSW TALENT HUNT INTERNATIONAL ryibanda ku banyempano ba Gospel baturutse mu bihugu bitanduikanye cyane ko nabatsinda nahano murwanda bazajya baryitabira mu gihe bazaba bakurikije amabwiriza agenga irushanwa nk’uko baba barayashyizeho umukono , nk’uko Twabitangarijwe na Bishop Justin Alain yaba mukuririmba ndetse no muzindi mpano nazo zigiye guhabwa umwanya ngo bagaragaze icyo bahamagariwe mugukorera Imana .

 

Rise and Shine World Inc. ni umuryango mpuzamahanga ushingiye kw’iyobokamana, ukaba uhuriwemo n’abantu bo mu bihugu bitandukanye aho abarimo bose baba baturutse mu moko atari amwe, amatorero atandukanye ndetse n’indimi zitandukanye. Rise and shine world yatangijwe na Bishop Justin Alain hamwe n’umugore we Mrs Bishop Marlene Justin nyuma y’uko bagize iryo yerekwa muri 2012, bakaba basanzwe bayobora itorero rya Rehoboth divine
healing ku isi”.

 

Rise and Shine ikomeje kwandika ibigwi bikomeye mu Rwanda, ku mugabane wa Africa ndetse no ku isi hose muri rusange mu bikorwa byayo bidasanzwe byo gufasha abanyempano, ibiterane by’ivugabutumwa no gusengera isi aho kuva ibi byose byatangira mu wa 2021 byagiriye benshi akamaro bikabahindura mu buryo bwo kwegera Imana no kuzamuka mu mpano zo kuririmba kuri bamwe. Ndetse bakora nibikorwa by’urukundo n’ubugiraneza aho baba bafasha abantu mubijyanye no kwiteza imbere ndetse no muburyo bw’imibereho myiza.

 

 

 

Bamwe mu bari bagize Akanama Nkemurampaka ku marushanwa ya RSW Talent Hunt.

 

Bishop Justin Alain utegura irushanwa RSW Talent Hunt

Related posts

Umurundikazi IRACAMPA yatanze ubutumwa bukomeye abinyujije mu ndirimbo yise “Ijuru riratabaye”.

Rev Past.Dr Antoine Rutayisire avuga ko Korali z’ ubu arizo zirimo ubusambanyi bwinshi kurusha andi yose

Papa Fransisiko yatoreye Padiri Jean Bosco Ntagungira kuba Umwepiskopi wa Diyoseze ya Butare