Nyarugenge:Umenyerewe mu kwambika ibyamamare hano mu Rwanda yakijijwe n’amaguru ubwo yabazwaga indezo n’uwo babyaranye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 24 Kanama 2023 mu murenge wa Nyarugenge ndetse hakaba no mu Karere ka Nyarugenge nibwo umubyeyi witwa Mukamana Josephine yafashe umwanzuro wo kujya kwaka indezo Niyonsaba cloude wamenyekanye cyane kw’izina rya yangsy designer kubera kwambika ibyamamare byinshi hano mu Rwanda nyuma yo kumuta mu bukode bw’izu mu gihe haburaga iminsi ibiri ngo ukwezi ko kwishyura ubukode kugere.

Uyu mubyeyi akaba yadutangarije ko ubwo yafataga uyu mwanazuro wo kujya kwaka indezo yabitewe nuko uyu mugabo babanaga yamutaye mu nzu ndetse akanamubwira ko amaze kuba icyamamare kirenze atakiri Ku rwego rwe gusa mu kujya kwaka indezo ntibyamuhiriye cyane ko uyu mugabo akibona ko aje kwakwa indezo yahise yigendera akaba avuye aho asanzwe akorera akazi ko gucuruza imyenda igezweho kandi inakunze kwambarwa n’ibyamamare bitandukanye hano mu Rwanda.

Bamwe mu baturage twaganiriye nabo badutangarije ko mu byukuri ibyo uyu mugabo akora bidakwiye kuko atagomba kwihunza inshingano zo kurera umwana kabone nubwo yaba atumvikana n’uwo babyaranye, bakomeje kandi batubwira ko uyu mugabo ashobora kuba haribyo aziranyeho n’ubuyobozi cyane ko iyo atumijweho n’ubuyobozi ngo ajye kwisobanura atabonekera Ku gihe Ku buryo iyo batumije inama saa munani we ahagera saa kumi nebyiri z’umugoroba mu gihe uyu mubyeyi we aba yatashye.

Twagerageje kuganira n’ubuyobozi ngo twumve icyo buvuga kuri iki kibazo, gusa mu gihe twakoraga iyi nkuru abashinzwe umutekano barimo Polisi y’u Rwanda bari bamaze gufata umwanzuro wo gufunga iduka risanzwe ricuruza imyenda ry’uyu mugabo ngo abanze akemure ikibazo cyo kudatanga indezo akurikiranyweho.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro