Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gashyantare 2023 nibwo Leta y’uburundi yatangaje ko ibikorwa by’uburobyi mu kiyaga cya Tanganyika bigiye kumara igihe kingana n’amezi atatu bihagaze.
Abashinzwe uburobyi muri iki gihugu, bavuze ko intego nyamukuru yo guhagarika ibyo ibikorwa by’uburobyi ari ukugirango umusaruro w’indagara wongere kuzahuka amafi n’indagara byongere kororoka.
Ku ruhande rw’abaturiye ikiyaga n’abarobyi muri rusange bo bavuze ko uyu mwanzuro batawakiriye neza kandi ko wabatunguye cyane bakaba basaba ubuyobozi ko mbere yo gufata umwanzuro nk’uyu nguu bwazajya bubanza bukamenyesha abaturage bakabiganiraho bagafata umwanzuro unogeye abantu ku mpande zombi cyane ko hari benshi byafashaga kubona imibereho
Ingingo yo guhagarika uburobyi, ihuriweho n’ibihugu bisangiye iki kiyaga nka Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzania na Zambia.
Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa by’uburobyi mu kiyaga cya Tanganyika ku ruhande rw’uburundi, Sylvain Toussanga, yavuze ko uburobyi muri iki kiyaga cya Tanganyika buzahagarara kuva 15 Werurwe kugera kuri taliki ya 15 z’ukwezi kwa munani k’uyu mwaka wa 2023.