Umukinnyi uhembwa akavagari k’amafaranga muri Rayon Sports ari mu mazi abira nyuma y’uko bagenzi be bamusabiye kwirukanwa kubera amakosa menshi akora buri munsi

Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Mali, Boubacar Traore abakinnyi ba Rayon Sports bakomeje kumureba ay’ingwe bitewe n’uko umutoza Haringingo Francis Christian amuha umwanya adakwiye.

Mu bakinnyi 22 Rayon Sports yajyanye i Rubavu bazacakirana na Rutsiro FC barimo Boubacar Traore utari watsinda igitego kuva yagera muri Rayon Sports.

Bamwe mu bakinnyi bakomeye b’iyi kipe ntabwo bumva ukuntu umutoza Haringingo Francis Christian asiga Moussa Camara agahitamo kujyana Boubacar Traore w’ingwizamurongo.

Uyu rutahizamu yari aherutse guteza akavuyo mu myitozo ahagarikwa ibyumweru bikabakaba bitatu ariko umutoza Haringingo Francis Christian yahise amuha imbabazi amusubiza mu bakinnyi azifashisha ku mukino wa Rutsiro FC.

Uretse abakinnyi badakunda Boubacar Traore, n’abafana ba Rayon Sports ntibamukunda habe na gato bitewe n’uko yabereye iyi kipe igihombo gikomeye.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda