Uburasirazuba:Impuruza ku ibura ry’ubutaka bwo guhingaho mu myaka iri imbere

 

Imibare yavuye mu ibarura rusange rya gatanu ryo mu mwaka wa 2022 rigaragaza ko kugeza ubu intara y’Iburasirazuba ituwe n’abaturage 3,563,145 bigize 26.9%,ikaba ari yo ntara ituwe kurusha izindi mu gihugu.

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kigaragaza ko ahanini biterwa n’imibare y’uburumbuke iri hejuru ndetse n’umubare w’abimukira bahatuye.

Habarugira Venant ushinzwe ibarurishamibare mu kigo cy’ igihugu cy’ ibarurishamibare agaragaza ko afata ibyemezo muri iyi ntara bakwiye gufata ingamba zihuse kuko mu myaka itari myinshi iri imbere nta butaka buzaba buhari bwo guhingaho cyangwa kororeraho.Ibintu byumvikana ko bizagira ingaruka ku bukungu bw’igihugu,bigateza n’inzara mu baturage.

Yagize ati:”impungenge ya mbere kubera ko niba abantu barenga 50%bakora mu buhinzi,ni ukuvuga Ishingiro ry’ubukungu riracyari mu buhinzi kandi abaturage uko biyongera bazagenda bakenera ibiribwa ntabwo tuzatungwa ni ibyo dukuye hanze gusa,ni ukuvuga ko twagombye gutungwa n’ibyo dukuye mu gihugu harimo nibyo bituruka ku buhinzi.”

Habarugira Venant ushinzwe ibarurishamibare muri NISR

Ibi Habarugira Venant avuga abishingira kukuba ubukungu bw’ u Rwanda bushingiye k’ubuhinzi n’ubworozi,icyakora akagaragaza ko habayeho ubundi buryo bwo kuzamura ubukungu bw’igihugu bitanyuze mu buhinzi n’ubworozi gusa bishobora kutaba ikibazo nkuko bigaragara ubu.

Ati:”Ntabwo ari ngombwa ko abaturage bose barya ibiturutse mu gihugu tugomba no gukora cyangwa gutegura isoko ryo hanze.Ni ukuvuga ko urubyiruko rwinshi dufite dushobora kurwubakamo ubushobozi butuma bashobora gukora n’akazi kose ko hanze bakihangira imirimo noneho nabo bakayitanga kuruta uko bahora bategereje akazi.”

Rubingisa Pudence umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba

Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba Rubingisa Pudence avuga ko kubera ko igice kinini kigenda gihinduka umujyi bazifashisha ibishushanyo mbonera kugira ngo imiturire igende neza.

Yagize ati:”Ubwo rero niho duhuza na bya bishushanyombora ry’ikoresha by’ubutaka muri iyi mijyi kugira ngo tutabikora uko twiboneye,ariko tunabikore dusubize amaso inyuma tureba ngo ahandi harahingwa gute? Ubworozi burakorwa gute?Ibyo biyaga dufite byo turabibyaza umusaruro gute? Urubyiruko dufite ni imbaraga kugira ngo rwihangire imirimo,kugira ngo natwe tubafashe kubyaza umusaruro ayo mahirwe bafite ariko noneho n’abahagenda nabo bagashora imari noneho tubihuze ni ayo mahirwe intara ifite y’umwihariko.”

Habarugira Venant ushinzwe ibarurishamibare muri NISR

Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare igaragaza ko ikigero cy’uburumbuke mu ntara y’iburasirazuba kigeze ku bana 4.0 k’umuryango kikaba ari nacyo kinini ugereranije n’izindi ntara.Iri barura Kandi rikagaragaza ko muri Miliyoni zisaga 13 z’abatuye u Rwanda, uburasirazuba bwonyine bwihariye 26.9% kandi batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi ku kigero cya 69% kandi ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bigasangwa mu ntara y’Uburasirazuba.

Jean Damascene IRADUKUNDA/kglnews.com mu ntara y’Uburasirazuba

Related posts

Gisagara : Abaturage bavuga ko bazatora FPR inkotanyi  bashingiye kuri byinshi yabagejejeho.

“Ushaka kudukoma imbere akatubuza amajyambere n’umutekano, ibyo turabikemura vuba na bwangu!” Nyakubahwa Paul Kagame

Ibyago u Rwanda rwagize, ni uko twagize abayobozi b’abapumbafu! Nyakubahwa Paul Kagame