Bruce Melody akomeje kwibasirwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga

Mu rukerera rwo ku wa 5 taliki ya 05 Mutarama 2024 ahagana mu masaha ya saa munani n’igice z’ijoro nibwo umuhanzi Bruce Melody yarageze ku butaka bw’u Rwanda aho yarakubutse muri leta zunze ubumwe za America mu bitaramo yaramaze iminsi akorerayo.

Ubwo yarageze ku kibuga k’indege cya Kigali I Kanombe, yasanze ahategererejwe n’ibitangazamakuru bitandukanye byaje kumwakira. Bagerageje ngo barebe ko bagirana ikiganiro gito n’uyu muhanzi bari bamaze amasaha menshi bategereje gusa ntibyakunda. Bruce Melody yababwiye ko bitakunda kuko ngo yarananiwe, gusa abashimira kuba bari baje kumwakira ndetse ababwira ko bagiye gutegura ikiganiro n’itangazamakuru aho azerekana n’abahanzi bashya agiye gufasha.

Nyuma y’ibyo, uyu musore ntiyorohewe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kuko bakomeje kwibasirwa cyane bavuga ko ibyo yakoze bitari bikwiye, ko byagaragaye nko gusuzugura Abanyamakuru bari bamutegereje ijoro ryose bikarangira Bruce Melody atabihaye agaciro.

Related posts

Perezida Museveni yateye inkunga igitaramo cya The Ben, yemera no kukitabira

Madedeli yasubije urukundo ku murongo mushya yasezeranye mu ibanga rikomeye

Petero nzukira yongeye kuvuga ubusa”Danny Nanone yongeye kwatsa umuriro kuri Phil Peter barapfa iki?