Tuyireke ijyende? Kiyovu Sports iratabaza kubera ubukene buvuze ubuhuha barimo

Baca umugani ngo aho umugabo aguye urenzaho utwatsi, ikipe ya Kiyovu Sports nyuma yo guhatana imyaka igera kuri 3 ikomeye kandi ihatana ku gikombe cya shampiyona,ubu ishyamba si ryeru kuko iri gutabaza umuhisi n’umugenzi.

Kiyovu Sports nyuma yo gutandukana na Juvenal wari iyifatiye runini kuko yari yarayishyize kurundi rwego kubera abakinnyi bakomeye yayiguriraga bigatuma ihatana kugikombe nkuko yabikoze mu myaka 3 itatu ishize, nubwo Juvenal nawe yayisize mu madeni atumye iri gusabiriza.

Umuvugizi wa Kiyovu Sports Minani Hemed akomeje gutabariza iyi kipe ko abakinnyi bashonje ko hatagize igikorwa Kiyovu Sports gukina igikombe cy’amahoro na shampiyona byagorana kubera ubukene buvuze ubuhuha.

Yatabaje abahoze bayiyobora ndetse n’umujyi wa Kigali ko wabatabara ukubaha ubufasha bw’amafaranga,kuko amadeni abakomereye cyane,FIFA iherutse kumenyesha Kiyovu Sports ko itagomba gusinyisha umukinnyi kubera amadeni y’abakinnyi birukanye bidakurikije amategeko bakaba batarabaha amafaranga bemerewe.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda