Réne Patrick na Tracy bagize itsinda ririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bakoreye igitaramo kidasanzwe I Burundi

Réne Patrick na Tracy bagize itsinda ririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kuri uyu wa 29 Ukuboza 2023, baraye banyuranye umucyo mu gitaramo bari batumiwemo I Burundi kiswe Kainons.

Ubwo bari bageze ku rubyiniro, abari bitabiriye igitaramo babakiranye urugwiro ndetse babereka ko babishimiye mu buryo budanzwe. Aba baramyi nabo ntibabatengushye babahaye ibyishimo abantu baranezerwa ndetse bigaragara ko bageze no mu mwuka.

Mu nshuro 3 Réne Patrick yageze mu Burundi, ni ubwa mbere yarajyanyeyo na Tracy nk’umugore n’umugabo mu bitaramo byo guhimbaza Imana.

Iki gitaramo bari batumiwemo kitwa Kainons gisanzwe gitegurwa n’itsinda rya Victorious riri mu matsinda akomeye mu guhimbaza Imana mu gihugu cy’u Burundi.

Kainons, kimwe mu bitaramo bikomeye mu gihugu cy’u Burundi kikaba cyabaga ku nshuro yacyo ya Kane, aho bifashishije iri tsinda ry’abanyarwanda rimaze igihe gito bakorana nk’itsinda riririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Réne Patrick na Tracy kuri ubu akaba ari umuryango w’umugore n’umugabo bamaze igihe gito biyemeje kuba bakorana nk’itsinda, ndetse kuri ubu bakaba baramaze gushyira hanze indirimbo yabo ya mbere mu gihe bamaze bakora uyu murimo, bakavuga ko bagifite n’izindi ndirimbo muri studio.

 

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga